Ni mu gihe abaturanyi ba Nyakwigendera bavugaga ko urugo rwe rwahoragamo amakimbirane n’intonganya, bituruka ku businzi no kutita ku bana be n’umugore.
Abaturanyi be bavuga ko basanze anagana mu giti aziritse inzitiramibu mu ijosi, bakeka ko yaba yiyahuye, bagahuriza kandi ku kuba yari asanzwe agirana amakimbirane n’abo mu rugo rwe.
Urupfu rwa Niyongira rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Nyakanga 2015, ubwo umurambo we bawusanze umanitse mu giti cya avoka hafi y’urugo rwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajypepfo CSP Hubert Gashagaza yatangaje ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uwo muturage, kuko bagendeye ku bimenyetso by’ibanze babonye, batapfa guhita bemeza ko yiyahuye.
Yagize ati “Twatangiye iperereza ngo tumenye neza icyamwishe, dutegereje ibyemezwa na Muganga, twebwe ntabwo twahita tubifata nk’ihame ko yiyahuye, (…) iperereza ni ryo rizatwemeza cyangwa ko yishwe tukaba twakora ibyo amategeko ateganya”.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga, urupfu rwe rukimara kumenyekana, Polisi y’igihugu yahise ihagera itwara umurambo we, ngo habanze hasuzumwe neza niba koko yiyahuye.
Polisi y’igihugu kdi itangaza ko biramutse bigaragaye ko yishwe, ababikoze bahanishwa igifungo cya Burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Inkuru ivuga ko Niyoyita yiyahuye, mukande hano



















TANGA IGITEKEREZO