Ni muri gahunda Foresight Dialogue on Secondary Cities y’ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda, RGB cyatangije mu mwaka ushize, kigamije gufasha inzego z’ubuyobozi kwiteza imbere, kigendeye ku gihugu cy’icyitegerezo Singapore.
Umuyobozi wa RGB Prof Shyaka Anastase ubwo yakiraga Devadas Krishnadas yavuze ko Singapore ari igihugu gisangiye byinshi n’u Rwanda, kuba rero cyarabashije gushyiraho gahunda zo kureba kure, kikagena ingamba zo kwiteza imbere, “ari urugero rwiza, u Rwanda rwafataho ubunararibonye bwo kwihutisha iterambere ryarwo”
Ni muri urwo rwego RGB yahuje abikorera, abayobozi, abanyamadini n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere n’imiyoborere myiza, bakaganira n’uyu munyasingapore dore ko banavugaga kuri gahunda y’u Rwanda yo kubaka imijyi ya kabiri.
Mu kiganiro Devadas Krishnadas yatanze yibukije ko ubukungu bwa mbere igihugu gifite ari abaturage bacyo, ariko kugira ngo bagere ku iterambere rirambye bakwiya kuba bafungutse mu mutwe kandi basobanukiwe ibyo bakora.
Iki kiganiro kikaba cyari kigamije gusangiza abanyarwanda, uburyo igihugu nka Singapore cyabashije kuzamura iterambere ryacyo n’imibereho myiza y’abaturage, kugira ngo abanyarwanda bagifatireho urugero.
Devadas Krishnadas yavuze u Rwanda rufite icyerecyezo cyiza cyo kubaka imijyi ya kabiri yunganira umujyi wa Kigali, atanga inama ko hari ibigomba gushyirwamo ingufu kugira ngo bigerweho.
Yagize ati « ibya mbere by’ibanze bifasha kwihutisha iterambere ry’umujyi cyangwa igihugu, harimo umutekano usesuye utuma abashoramari baza bagakora ibikorwa byabo nta nkomyi, imisoro igendanye n’igihe, utibagiwe n’ibikorwa remezo byorohereza abo bashoramari, nk’imihanda, amazi, amashanyarazi inyubako n’ibindi.
Yibukije kandi ko ibi byose bigomba kujyana na serivise nziza, kuko ari kimwe mubyihutisha iterambere ry’igihugu.
Iyi mpuguke mu bukungu yabwiye abanyehuye ko bakwiye kuzirikana ibintu bibiri bikunze kudindiza abantu mu iterambere.
Ati « mu kwiye gushyira imbaraga mu gufata icyemezo, nta gutinda mujya impaka nyinshi, ikindi kandi mu kihutira gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe nta gutinda mu magambo »
Yagarutse ku mateka ya Singapore, nk’igihugu ntangarugero mu byabashije kwiteza imbere mu buryo bwihuse, ayigereranya n’ u Rwanda aho yavuze ko imiterere y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubukungu idashingiye ku mutungo kamere ahubwo ishingiye ku izamuka ry’ubucuruzi na Serivise nziza.
Mu bitekerezo byatangiwe muri iki kiganiro, bamwe mu banyehuye bagaragaje imbogamizi yuko hari ibikorwa byari bitangiye gufasha umujyi wa Huye gutera imbere ariko bikaba byarajyanwe i Kigali, aho bavuze ko bigaragara nk’imbogamizi y’iterambere ry’umujyi wa Huye n’akarere.
Bimwe mubyo bagaraje harimo kwimura kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi bikajyanwa i Kigali, ndetse no kuba inama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa byinjiza amafaranga bibera i Kigali gusa, bifuza ko byajya bijyanwa no mu ntara.
Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), wari witabiriye Iki kiganiro yibukije abanyehuye ko amahirwe ari mu karere kabo ari menshi cyane, ahubwo bakwiye gushyira ingufu mu kuyabayaza umusaruro.
Prof. Shyaka yavuze ko niba bimwe mu bigo bigiye hagomba kugira ibindi bivuka, ntibibe inzitizi y’iterambere, ahubwo bikaba amahirwe yo kubaka ibindi ku bikorera n’izindi nzego.
Singapore n’u Rwanda ni ibihugu bijya kumera kimwe mu miterere yabyo, kuko byose ari ibihugu bitoya kandi bituwe cyane.
Singapore ifite ubuso bwa km² 718.3, naho u Rwanda rufite ubuso bwa km² 26,338.
Singapore ni igihugu cyabashije kwiteza imbere mu buryo bwihuse, aho kuri ubu umuturage waho yinjiza amadolari 52,122 buri mwaka, akaba angana n’amanyarwanda arenga miliyoni 42.
Gahunda ya leta y’u Rwanda yo kuzamura iterambere ry’igihugu n’abagituye igaragaza ko mu mwaka wa 2020, abatuye umujyi babayeho mu bima bwiza, bafite imirimo bazaba bari ku kigeranyo cya 35%.
Ikindi nuko hazagabanwa umubare w’abakora imirimo y’ubuhinzi hakongerwa inganda na serivise.
Gahunda y’Imbaturabukungu igamije kurwanya ubukene mu Rwanda (EDPRS 2) iteganya ko imijyi ya Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi igomba gutezwa imbere ikaba imijyi iri hejuru kandi y’ishoramari.
Guteza imbere iyo mijyi 6 bizafasha kudasigana mu guteza imbere abaturage b’icyaro, no kuzamura amahirwe y’akazi kadashamikiye ku buhinzi mu bice bitandukanye by’icyaro.



















TANGA IGITEKEREZO