Ni nyuma yuko hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ubwandu bushya bwa virus itera SIDA ndetse n’abakobwa bakiri bato batwara inda zitateganijwe.
SFH Rwanda ivuga ko ubukungurambaga ku kwigisha abaturage by’umwihariko urubyiruko uburyo bwo kwirinda, waba umuti urambye kuri iki kibazo.
Mu mpera z’iki cyumweru, ubukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Maraba, umwe mu yigize Akarere ka Huye.
Fidele Byiringiyo Umuhuzabikorwa wa SFH Rwanda mu Karere ka Huye, yibukije ababyeyi ko bashobora kuboneza urubyaro bakoresha agakingirizo, kandi bagaha abana babo inyigisho zituma birinda agakoko gatera Sida.
Yagize ati: “Rubyiruko ni mwe u Rwanda rutegerejeho amaboko y’ejo hazaza, mukeneye kubaka igihugu muri bazima, mufite imbaraga, mwabigeraho se gute igihe mutabasha kurinda ubuzima bwanyu, mwabigeraho mute se igihe mutwara inda zitateganyijwe mugacikiriza amashuri? Nyamara ubashije kwifata wakwifata, ariko igihe unaniwe koresha agakingirizo urinda ubuzima bwawe, kuko ni bwo nkingi ya mbere y’iterambere.”
SFH kandi yakanguriye abacuruzi gukora ibishobopka byose mu bicuruzwa byabo hakagaragaramo udukingirizo kugira ngo uwagakenera abe yakabona bitamuruhije.
Bamwe mu baturage, nyuma yo kumva inama ku gukoresha agakingirizo, ndetse no gusobanurirwa uko gakoreshwa, babwiye IGIHE ko ubukangurambaga nk’ubu bukenewe, bifuza ko bwagezwa no ku bandi.
Umwe mu rubyiruko, Mukashyaka yagize ati “Urubyiruko bidutera isoni kugura agakingirizo, cyangwa nk’umukobwa akaba atatinyuka kubwira umuhungu ngo bagakoreshe, ariko izi nyigisho ziramfashije, nkanjye ndumva inyigisho baduhaye zinteye gutinyuka, (...) nzifata ariko na none byanze nakoresha agakingirizo, kuko ngomba kurinda ubuzima bwanjye.”
Umwe mu babyeyi bitabiriye ubu bukangurambaga we ayagize ati "Nkanjye ubu ni ubwa mbere mbonye agakingirizo gafunguye, ntabwo nari nkazi, nsanzwe mboneza, ariko nkoresha ibinini, inyigisho baduhaye ziramfashije ku buryo nifuje gusaba umugabo wanjye kujya dukoresha agakingirizo, ariko ibi ni byiza kuko bimfashije kukabona no kumva ko kugakoresha nta soni biteye.”
SFH, itangaza ko muri uyu mwaka wa 2015 yihaye intego yo gukwirakwiza udukingirizo two mu bwoko bwa Plaisir mu Rwanda tugera kuri miliyoni 3.5.
Gukoresha agakingirizo ni uburyo buboneye bwo kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse gafasha kwirinda inda zitateganyijwe.
Hagamijwe ko ubu bukangurambaga bwitabirwa na benshi kandi ubutumwa bukarushaho kumvikana, SFH Rwanda yatumiye umuhanzikazi uririmba ‘Tony, ’ wafashije kwigisha uko agakingirizo gakoreshwa n’ibyiza byako.
Uyu muririmbyikazi yafashije gususurutsa abari aho, aho yatanze n’ibihembo bitandukanye birimo imyambaro yanditse agakingirizo ka Plaisir ku babashije gusubiza neza ibibazo yababajije, bijyanye n’inyigisho bamaze guhabwa.
Usibye ubu bukangurambaga bwabereye mu Karere ka Huye, SFH Rwanda itangaza ko agakingirizo ka Plaisir kaboneka mu bice byose by’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO