00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Tigo Rwanda yasakariye imiryango 8 itari ifite aho kwikinga

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 6 June 2015 saa 10:48
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda yahaye amabati 166 imiryango umunani y’abatishoboye yabaga mu nzu zidasakaye mu Kagari ka Kaburemera, Umurenge wa Ngoma mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu Tariki ya 5 Kamena ni bwo Tigo yashyikirije iyo miryango umunani amabati 166 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe, mu rwego rwo kuyisakarira inzu ngo na yo ibasheho kubaho neza nk’abandi.

Mbere y’uko abagize iyi miryango bashyikirizwa ayo mabati kuwa Kane tariki 4 bamwe mu bakozi ba Tigo bo mu Karere ka Huye babakoreye umuganda aho batuye, ndetse banabahomera inzu.

Umuyobozi mukuru wa Tigo Tongai Maramba

Tongai Maramba, Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, yagaragaje ko iki gikorwa bakoze ari kimwe mu byo iyo sosiyete ihora ikora mu rwego rwo guteza imbere umuryango nyarwanda, atanga urugero kuri poromosiyo nshya yitwa “Tigo Sugira” yungukira amafaranga 7% uwayizigamyemo.

Yasoje agaragariza abari aho ko ibikorwa nk’ibyo Tigo izakomeza kugenda ibikora kuko na byo biri mu nshingano zayo.

Nyiransabimana Josiane w’imyaka 30 ufite abana babiri mu Mudugudu wa Runga wasakariwe inzu, yatangarije IGIHE ko nyuma y’aho asaniwe inzu ndetse akanasakarirwa yumva ko atagipfuye.

N’ibyishimo byinshi, yagize ati “Ubu sinzi uburyo nababwira uko numva nishimye, ndishimye cyane kuko twaryamaga imbeho itwica kandi hari n’igihe abantu bahitaga bagateramo amabuye kuko hatari hasakaye, ariko ubu ngiye kubaho ntekanye nk’abandi”.

Yakomeje avuga ko atazi uburyo ashobora gushimira Tigo bitewe n’aho imukuye ndetse anagaragaza ko ameze nk’uwongeye kuvuka bundi bushya.

Nyuma y’uko Tigo isakariye uyu mubyeyi iteganya no gusakarira indi miryango irindwi na yo ibayeho nk’uko Nyiransabimana yari abayeho.

Tigo isanira utishoboye akaruri yabagamo kadasakaye hose
Abakozi ba Tigo bashyiriye amabati ababaga mu nzu zidasakaye neza
Abakozi ba Tigo basakaye inzu y'umuntu umwe, izindi zirindwi na zo zizasakarwa vuba ariko babahaye amabati
Abakozi ba Tigo hamwe n'abaturage

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages