00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Ubuzima bw’abana babiri bavutse bafatanye, bamaze amezi atatu mu bitaro

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 March 2018 saa 07:22
Yasuwe :

Mu ntangiriro za Ukuboza 2017, Umugore wo mu Karere ka Huye yibarutse abana babiri b’impanga bafatanye igice cyo ku nda ariko bavuka bameze neza nta kindi kibazo bafite.

Uyu mubyeyi witwa Kanakuze Anastasie w’imyaka 30 y’amavuko asanzwe atuye mu Kagari ka Mutunda, Umurenge wa Mbazi, yabyariye ku bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, taliki ya Mbere Ukuboza 2017.

Akimara kubyara, Kanakuze yavuze ko asanzwe aba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kibarizwamo abatishoboye, abyaye ku nshuro ya kabiri kandi nta mugabo agira kuko aba iwabo hamwe na nyina.

Yavuze ko uwamuteye inda y’izo mpanga atamwitaho kuko atigeze aza no kumusura kwa muganga, asaba abagiraneza kumufasha kwita kuri abo bana.

Abana b’abakobwa yibarutse bamaze amazi arenga atatu bavutse, kuri ubu baracyaba mu bitaro bya CHUB hamwe na nyina kuko ubuyobozi ku bufatanye n’ibitaro basanze kubareka bagataha bitaba ari byiza kuko umuryango wa Kanakuze utishoboye ku buryo wabasha kubitaho.

Umunyamakuru wa IGIHE yamusuye amubwira ko ameze neza kandi ubuyobozi bwa CHUB bwamwijeje ko abana be bazakomeza kwitabwaho kugeza igihe bajyanwe hanze y’igihugu gutandukanywa.

Uyu mubyeyi yahawe icyumba muri ibyo bitaro aho aba n’abana be bashyirwa ahabugenewe ku buryo abaganga babasha kubitaho nawe akabasura igihe cyose abyifuje.

Kanakuze ati “Ndaho ndashima Imana, abana nabo baraho, ntabwo mbasha kubonsa kuko nabuze amashereka, babaha amata, abana ndabasura nta kibazo turarana no ku gitanda. Gusa iyo mbarebye agahinda karanyica kuko bafatanye kuriya”.

Icyifuzo cye ni uko batandukanywa

Kanakuze avuga ko icyifuzo cye ari uko abana be babatandukanywa, akaba asaba ubuyobozi n’abagiraneza kubimufashamo kuko we ari umukene utunzwe no guca inshuro.

Ati “Imana ingiriye neza bakabatandukanya byanshimisha kandi nkashimira n’abantu bose baba bemeye kwitanga”.

Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Augustin Sendegeya, avuga ko abo bana kuva bavuka kugeza ubu bameze neza kandi bagenda bakura neza.

Dr Sendegeya ati “Bameze neza, amata barayanywa neza, ibiro byabo biriyongera barakura mu buryo busanzwe; muri rusange nta bundi burwayi bafite usibye gusangira ibice bimwe by’umubiri.”

Umuyobozi Mukuru wa CHUB avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye hari gushakishwa uburyo abo bana b’impanga bajyanwa mu bihugu by’amahanga byateye imbere mu buvuzi bagatandukanywa.

Ati “Habayeho kubasuzuma, igikuru cyavuyemo ni uko twasanze niyo babagwa ntabwo babagirwa mu Rwanda, kuko ukurikije uko bameze n’ibice by’umubiri bahuza ntabwo bavurirwa mu Rwanda ariko bameze neza. Twakoranye na Minisiteri y’Ubuzima twemeranya ko abo bana bashakishirizwa uburyo bajya kuvurirwa hanze ahantu twizeye ko bazabatandukanya neza”.

Akomeza avuga ko dosiye yabo yamaze kugezwa mu kanama k’abaganga gahitamo abarwayi boherezwa hanze gakurikije uburemere bwabwo bakishyurirwa na Leta; yemeza ko hari icyizere ko bizakorwa mu gihe kitarambiranye.

Dr Sendegeya avuga ko agendeye ku makuru abona hirya no hino ndetse n’ubushakashatsi bwakozwe, abo bana bashobora gutandukanywa kandi bakabaho neza mu buzima busanzwe nta kibazo.

Muri Tanzania na ho hari abana Maria na Consolata bavutse bafatanye baba bari kumwe igihe cyose ndetse ibintu byose bakabikorera hamwe. Ababyeyi babo bombi barapfuye; nyina yapfuye akimara kubabyara. Aba bana barezwe n’umuryango w’abagiraneza b’abagatolika witwa Maria Consolata ari na ho bakomoye amazina yabo. Kuri ubu bagize imyaka 20 bakaba baratangiye kwiga muri kaminuza.

Abaganga bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal babashije gutandukanya aba bana, umwe ni muzima undi yari yamaze kwitaba Imana kubera uburwayi
Umubyeyi w'aba bana yifuza ko yafashwa ku buryo batandukanywa
Maria na Consolata ibyo bakora byose baba bari hamwe
Aba bakobwa bavutse bafatanye bamaze kugira imyaka 20
Aba bakobwa bifuza kuzashaka umugabo umwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .