Iyi nzu yayihawe ku wa 25 Nzeri 2019 bigizwemo uruhare n’Ikigo cyita ku bafite Ubumuga, HVP Gatagara n’abakozi bakorera mu mashami yacyo yose uko ari atanu begeranyije ubushobozi.

Uwo mubyeyi w’umwana umwe yubakiwe mu Gasantere ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

Mukamusoni akimara gushyikirizwa inzu yagereranyije igikorwa yagiriwe no kuvuka ubwa kabiri.

Ati “Njyewe uko nabibonye ni nko kuvuka ubwa kabiri kubera ko ahantu natahaga hamvunaga cyane nkagenda nikubita hasi bikagomba umuntu uza kumpagurutsa.”

Inzu yahawe Mukamusoni igizwe n’uruganiriro n’ibyumba bitatu, ikagira ubwiherero n’ubwogero, igikoni ndetse n’ububiko bw’ibintu.

Yayihawe irimo ibikoresho byo mu nzu nk’intebe, akabati n’igitanda gishashe.

Umuyobozi w’Ishami rya HVP Gatagara ryo mu Karere ka Huye, Frère Simon Bizimana, yasabye Abanyarwanda kwimakaza umuco wo gufashanya kuko ari ingirakamaro.

Ati “Niba Fraipont yaravuye mu Bubiligi akaza agafasha Abanyarwanda, kuki twe tutajya dufashanya hafati yacu? Tukajya tugira ibikorwa twageraho dufatanyije tukazamura abantu bacu bafite ibibazo bitandukanye.”

Inzu yubakiwe Mukamusoni ifite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Mukamusoni yubakiwe inzu mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 Padiri Fraipont Ndagijimana washinze HVP Gatagara yagombye kuba amaze iyo aba akiriho.

Ibirori nyirizina byo kwizihiza iyo Yubile bizaba tariki 11 Ukwakira 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Mutsindashyaka Alphonse, yashimiye HVP Gatagara, avuga ko mu bantu 22 badafite aho kuba muri uwo murenge bagabanyijeho umwe.

Mu Karere ka Huye haboneka imiryango 193 itagira aho kuba, naho igera ku 1 157 iba mu nzu zimeze nka nyakatsi.

Mukamusoni amaze igihe afite ubumuga bw'ingingo
Mukamusoni amaze igihe afite ubumuga bw'ingingo
Mukamusoni ashimira Umuyobozi w’Ishami rya HVP Gatagara ryo mu Karere ka Huye, Frère Simon Bizimana
Mukamusoni ashimira Umuyobozi w’Ishami rya HVP Gatagara ryo mu Karere ka Huye, Frère Simon Bizimana
Umuyobozi w’Ishami rya HVP Gatagara ryo mu Karere ka Huye, Frère Simon Bizimana, yasabye Abanyarwanda kwimakaza umuco wo gufashanya
Umuyobozi w’Ishami rya HVP Gatagara ryo mu Karere ka Huye, Frère Simon Bizimana, yasabye Abanyarwanda kwimakaza umuco wo gufashanya
Bamwe mu bakoz ba HVP Gatagara baje gushyikiriza Mukamusoni inzu
Bamwe mu bakoz ba HVP Gatagara baje gushyikiriza Mukamusoni inzu
Inzu yahawe irimo ibikoresho bitandukanye
Inzu yahawe irimo ibikoresho bitandukanye
Inzu yubakiwe Mukamusoni ifite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda
Inzu yubakiwe Mukamusoni ifite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda
Inzu yubakiwe Mukamusoni yujuje ibyangombwa byo guturwamo
Inzu yubakiwe Mukamusoni yujuje ibyangombwa byo guturwamo

[email protected]