Nyirabizimana ni umubyeyi w’imyaka 62 y’amavuko asanzwe atuye mu Murenge wa Tumba. Avuga ko yatoraguye umwana w’umukobwa ufite imyaka ibiri hafi y’urugo rwe nyuma y’uko nyina yari amaze kuhamuta kuri ubu akaba atazi irengero rye.
Ati “Aka kana nagatoraguye ku wa 27 Werurwe, nyina yagataye iwanjye arigendera, nyina ndamuzi kuko nari nsanzwe mubona ariko ubu ntawe uzi irengero rye. Aka kana kari karwaye ndakavuza ariko ubu ndabona karakize nta kibazo gafite”.
Uyu mubyeyi yagenewe ubufasha mu gikorwa cyateguwe n’umuryano Come and See Rwanda usanzwe ukora ibikorwa byo kwigisha iyobokamana no gufasha abatishoboye.
Kuri uyu wa 13 Ukwakira uyu muryango watanze inkunga ku batishoboye irimo amabati 100 yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, ubwisungane mu kwivuza ku bantu 158, ibyo kurya ku batishoboye ndetse n’inka yokorora yahawe Nyirabizimana.
Liberatha Nyirabizimana yavuze ko inka ahawe ayitezeho iterambere ariko agaragaza ibibazo birimo kutagira ikiraro cyo kuyororeramo no kuba umwana yatoraguye atanditse mu bitabo by’irangamimerere kandi atemererwa kumutangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Ati “Iyi nka bampaye ndumva ngomba kuyifata neza ikampa amata n’ifumbire nkiteza imbere, ariko barantunguye nta kiraro cyo kuyishyiramo mfite kandi ndi umukene birangoye kucyubaka, ndasaba ubuyobozi kumfasha nkabasha kuyibonera ikiraro”
“Uyu mwana kuko ari uwo natoraguye ntabwo yanditse kandi niyo ngiye kumutangira mituweli barabyanga ngo mbanze mushakire ibyangombwa, barangora kandi iyo arwaye kumuvuza birangora. Njyewe n’akandi kana k’imyaka 10 tubana twe dufite mituweli”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Christine Niwemugeni, yashimye umuryango Come and See Rwanda ku bikorwa byiza ukora byo gufasha abatishoboye no guteza imbere akarere, by’umwihariko yizeza Nyirabizimana ko ibibazo afite bigiye kwitabwaho.
Niwemugeni ati “Ni ngombwa ko ubu dukurikirana kugira ngo iyi nka izamugirire akamaro, turakurikirana turebe imbaraga umuntu yamwunganira kugira ngo abashe kuyorora. Ikibazo cy’umwana yagaragaje kigiye gukurikiranwa kuko hano hari abakozi b’umurenge bagiye kubikurikirana kugira ngo umwana amwandikweho, abashe no kubona uko ahabwa mituweli kuko n’ubundi umwana ungana kuriya ntabwo yakorerwa urugo rwe ngo ahabwe n’icyiciro cy’ubudehe”.
Ibi bikorwa byahuriranye n’ikindi gikorwa nacyo cyateguwe n’Umuryango Come and See Rwanda cyo gusoza amahugurwa ahuza ahuza abanyeshuri bo muri za kaminuza zo muri Afurika y’u Burasirazuba aho bigishwa ku gusobanukirwa ibyo bizera mu iyobokamana no gukumira amakimbirane ndetse no kuyahosha.
Umuryango “Come and see Rwanda” wageze mu Rwanda muri 2001, ushinzwe n’Abanyamerika babatu, Dr. Chris Foreman; Dr. Kim Foreman na Dr. Frank Foreman.
Uyu muryango ushamikiye kuri “Come and See Africa” nayo yashyizweho n’abo banyamerika batatu.
Kuri ubu ufite abatishoye bagera kuri 30 utera inkunga mu buryo buhoraho bibumbiye muri ‘Association Amizero’ bagizwe n’abagore b’abapfakazi barimo n’abafite ubwandu bwa virusi itera sida, aho wabaguriye ubutaka bakoreraho imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.



















TANGA IGITEKEREZO