Mukashyaka w’imyaka 35 y’amavuko asanzwe atuye mu Murenge wa Ruhashya mu Kagari ka Mara mu Muduguru wa Bwankusi. Yabyariye ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare, CHUB, abazwe.
Yashakanye na Ntahobavukira Vincent w’imyaka 48 nyuma y’uko undi mugabo babanaga mbere yari amaze kwitaba Imana. Uwo mugabo bari barabyaranye abana bane.
Yasanze Ntahobavukira na we afite abandi bana batanu; ubwo bose baba abana icyenda. Wongereye aho babatu bavukiye rimwe bahita baba 12.
Ntahobavukira na Mukashyaka babana mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu muryango usanzwe ubarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe urasaba ubufasha bwo kurera abo bana batatu b’impanga.
Mukashyaka asaba ko abagiraneza bamufasha akabona amata yo guha abana akunganira amashereka ndetse n’ibyo kurya bihagije kugira ngo abashe kubonsa.
Ati “Dutunzwe no guca inshuro kuko agasambu dufite ni gatoya. Ndabona ku bushobozi bwacu aba bana tutashobora kubarera twenyine; kereka tubonye nk’abagiraneza bakagira icyo badufasha. Uwampa aho nkura amata yo kubaha nanjye nkabona ibiryo bimfasha kubona amashereka.”
Ntahobavukira yifuza ko ubuyobozi bwamworoza inka akabasha kubonera abo bana amata.
Ati “Rwose uwampa inka nayitaho ikabasha kumpa amata y’abana; uwampa inka yaba amafashije cyane.”
Ntahobavukira avuga ko kwa muganga bamugiriye inama yo korora inkoko kugira ngo abashe kubonera umubyeyi amagi ariko avuga ko nta bushobozi bwo kuzigura afite.
Muganga w’ababyeyi urimo kwita kuri abo bana kuri CHUB, Rukundo Jean Damascene, avuga ko n’ubwo yabyaye abazwe ubuzima bwe bumeze neza ndetse n’abana nta kibazo bafite.
Ati “Yari amaze hano iminsi itatu yabyaye abazwe; uyu munsi we n’abana be bameze neza nta kibazo. Iyo aza kuba yabyaye umwana umwe tuba twamusezereye ariko twafashe akanya gato kugira ngo twizere ko abana nta kibazo bazagira.”
Umwe yavutse afite ibiro bibiri n’amagara 930; undi avukana ibilo bibiri n’amagarama 41, uwa gatatu avuka ikilo kimwe n’amagarama 930. Bavukiye ibyumweru 38.
Rukundo avuga ko igihe bavukiye n’ibiro bafite ari ibisanzwe nta kibazo kirimo bityo hari icyizere ko bazakura neza.
Bagiriwe inama
Mukashyaka n’umugabo we Ntahobavukira bagiriwe inama na muganga yo gushyira hamwe bakita ku bana babo by’umwihariko izo mpanga.
Umubyeyi agomba kubona amata yo kunywa no guha abana ndetse akarya indyo yuzuye irimo imboga, amafi, amagi n’ibinyamafu nk’ibijumba n’ibirayi. Agomba kandi kurya imbuto kuko zizamufasha kubaho neza no konsa abana be.
Bamwibukije ko guha abana amata bidasimbura kubonsa ahubwo ari ukubyunganira bityo agomba gukora ibishoboka byose akabonsa.
Bamwijeje kumuba hafi na we bamusaba kujya yihutira kujyana abana kwa muganga igihe abona ko batameze neza.
Ubuyobozi bugiye kumuha ubufasha
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko bagiye kubaha inkunga yihutirwa no kureba uko babafasha kuva mu bukene.
Ati “Inyunganiramirire ihabwa abana azajya ayifata ku Kigo Nderabuzima. Ni ukureba icyo twabafasha bijyanye n’imibereho yabo; ariko muri iki gihe ubwo bufasha butaraboneka ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubafasha kubona inyunganiramirire.”
Mukashyaka Fortunné yavuze ko akimara kubyara yahise atangira kuboneza urubyaro.
Bigenda gute ngo umuntu abyare impanga
Umuganga w’ababyeyi kuri CHUB, Rukundo Jean Damascène, yavuze ko kugira ngo umubyeyi atwite impanga biterwa n’uko aba yageze mu mu gihe cy’uburumbuke hagahisha intanga ebyiri.
Icyo gihe ngo iyo izo ntangangore zihuye n’intangangabo havuka abana barenze umwe.
Ati “Hari igihe umugore ashobora kugira intanga ebyiri zahishirije icyarimwe noneho zose zikaza guhura n’intangangabo zikavamo abana babiri.”
Yakomeje vuga ko haba ubwo nyuma yo guhura kw’intangangore n’intangangabo igi ryakozwe ryiganyamo kabiri rikazavamo abana babiri.
Birumvikana ko kugira ngo umubyeyi abyare abana batatu haba habaye guhisha kw’intangore ebyiri noneho zose zigahura n’intangangabo ariko igi rimwe muri abiri yakozwe rikiganyamo kabiri.
Rukundo yavuze ko bikunze kugaragara ko mu muryango wavutsemo abana b’impanga hongera kugaragaramo umuntu uzibyara ariko batakwemeza neza ko ari uruhererekane.
Yasobanuye ko gutwita umwana urenze umwe bifatwa nk’aho ari impanuka kuko ubusanzwe intangangabo ihura n’intangangore hakavamo igiri rimwe rivamo umwana umwe.



















TANGA IGITEKEREZO