00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye:Umucungagereza yarashe mugenzi we kubera ubusinzi

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 24 October 2015 saa 05:42
Yasuwe :

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2015, umucungagereza yarashe mugenzi we bari bafatanyije gucunga abagororwa, ubwo barwaniraga mu bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa nAbagororwa,a RCS, SIP Hillary Sengabo, yadutangarije ko ubu bwicanyi bwatewe n’ubusinzi aho bombi bagiye kugura inzoga bagasangira maze Harindintwali Straton arasa Dusabimana Jean ahita apfa.

Ati “Harindintwari yivugira ko ari impamvu z’ubusinzi kuko yemera ko ubusanzwe bari inshuti ndetse bajyana no kugura inzoga baganira aho yaje kumurasa nyuma”

SIP Sengabo yongeyeho ko ari ubwa mbere umucungagereza arashe undi bityo hakaba hagiye gufatwa ingamba zikomeye zo kugenzura imyitwarire no kubakurikirana cyane.

Avuga ko ubusanzwe mu myitwarire y’abacungagereza batemerewe kunywa inzoga mu gihe bari mu kazi bityo bakagirwa inama zo kwirinda iyo myitwarire kuko igira ingaruka zikomeye.

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rurihanganisha umuryango wa Dusabimana warashwe na mugenzi we.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages