Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zasanze umurambo w’uwo mukecuru witwa Mukanyonga Thérèse mu nzu y’uwo mugabo bari baturanye yagerageje kumutaba kugira ngo asibanganye ibimenyetso.
Icyo cyaha cy’ubwicanyi cyamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, cyabereye mu Mudugudu wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiruhura.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yagerageje gucika ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yafashwe.
Ati “Icyaha akekwaho cyabaye ku itariki 8 Mata. Ubu yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusatira.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye uwo mugabo kwica uwo mukecuru kuko bari baturanye kandi nta kintu kizwi bapfa cyangwa bahuriyeho.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko mu ibazwa ry’ibanze uwo mugabo yemeye icyaha, avuga ko yishe uwo mukecuru w’imyaka 80 kubera amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mafaranga.
Ati “Mu ibazwa ry’ibanze yemeye icyaha avuga ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mafaranga. Ipereza rirakomeje kugira hamenyekane neza uko ayo makimbirane ashingiye ku mafaranga yavutse.”
Yavuze ko uwo mugabo agiye gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, nabwo bumugeze imbere y’ubutabera. Ahamwe n’icyo cyaha cy’ubwicanyi yakatirwa igifungo cya burundu nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.
Umurambo w’uwo mukecuru wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!