Uwo mugabo witwa Hatungimana Alexandre w’imyaka 39 y’amavuko yari asanzwe yibana mu nzu wenyine mu Kagari ka Bukomeye kuko yatandukanye n’umugore we wa mbere. Bivugwa ko yatahanye abagore babiri bari bahoze basangira inzoga bagera mu rugo akicamo umwe.

Icyo cyaha akekwaho cyabaye ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa 8 Kanama 2020.

Umugore akekwaho kwica ni uwitwa Vuguziga Chantal w’imyaka 29 wo mu Murenge wa Gishamvu mu Kagari ka Shori. Vuguziga ni we wari wamurangiye uwitwa Niyonizera Jeanne ngo amubere umugore.

Bivugwa ko Hatungimana yatahanye na bo bageze mu rugo asiga abakingiranye mu nzu ajya kugura inzoga, agarutse asanga Niyonizera Jeanne bari kubana yamucitse ahita atangira gukubita Vuguziga bimuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye IGIHE ko Hatungimana Alexandre yamaze gufatwa.

Ati “Yamaze gufatwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye kandi iperereza ku cyaha akekwaho ryatangiye.”

CIP Twajamahoro avuga ko Hatungimana yababwiye ko yakubise uwo mugore ingumi n’imigeri ariko ngo bahasanze n’igiti kiriho amaraso ku buryo bigaragaraga ko ari cyo yamukubise.

Umurambo wa Vuguziga wajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.

Ubuyobozi bw'Akarere na Polisi bahise batumiza inama yabahuje n'abaturage babasaba kwirinda amakimbirane n'urugomo.

Polisi y'u Rwanda yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n'urugomo kuko bishobora kuganisha ku rupfu
Polisi y'u Rwanda yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n'urugomo kuko bishobora kuganisha ku rupfu

[email protected]