Uwo mugabo w’imyaka 36 y’amavuko akekwaho icyo cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, Ntambara Emmanuel w’imyaka 27. Icyaha cyabereye mu Mudugudu wa Rwambariro mu Kagari ka Kabona.
Icyo cyaha kikimara kuba ku wa 28 Nyakanga 2021, Ntambara yashinje Umukuru w’Umudugudu wa Rwambariro hamwe n’ushinzwe umutekano muri uwo Mudugudu ko bafatanyije n’uwo mugabo kumuca ugutwi n’umunwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rubata muri yombi uko ari babatu kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha bashinjwa, bakorerwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB w’Umusigire, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze bamaze gukora ryagaragaje ko Umukuru w’Umudugudu wa Rwambariro n’ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu nta ruhare bagize mu guca ugutwi n’umunwa Ntambara, ahubwo bagiye kumukiza ari kurwana n’uwo mugabo ubwo basangiraga inzoga.
Ati “Mu iperereza ry’ibanze twabafunze bose uko ari batatu barabazwa ariko Umukuru w’Umudugudu n’Ushinzwe umutekano bahakana ko batigeze bakubita Ntambara, ahubwo ko bagiye bakabakiza we n’uwo mugabo kuko bari bari kurwana.”
“Hanyuma Ntambara na we yari yabanje kuvuga ko abo bayobozi ari bo bamukubise ndetse n’uwo mugabo akabyemeza ariko nyuma tubaza kumubaza [uwo mugabo] avuga ko yabeshyeye Umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano ko ahubwo ari we warumye ugutwi n’umunwa Ntambara.”
Akomeza avuga ko Ntambara n’uwo mugabo bafite icyo bapfana mu muryango, bakaba bari bari gusangira inzoga barakimbirana.
Ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaraza ko Ntamabara yari afite icupa ry’inzoga mu ntoki, we n’uwo mugabo barakimbirana amukubita icupa noneho bahita barwana, amukubita hasi amuruma ugutwi n’umunwa arabica bivaho. Ubu ni ho iperereza ry’ibanze rigeze.”
Ntambara yaba yaragiriwe inama yo kubeshyera abayobozi
Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Ntambara yabajijwe avuga ko yari yagiriwe inama na bamwe mu bo mu muryango we ko avuga ko ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwambariro n’ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu bamukomerekeje, kuko ngo ari bo bafite ubushobozi bwo kumuvuza.
Kugeza ubu bose uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusatira mu Karere ka Huye mu gihe iperereza rigikomeje.
Ntambara Emmanuel we ari kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamwe na cyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa akora cyangwa yakoze icyaha nk’iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!