Urubanza rwe rwasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, urukiko rumuhamya icyaha cyo kwica mushiki we witwa Mukarutagengwa Immaculée.
Icyo cyaha Ntakirutimana w’imyaka 58 yahamijwe ko yagikoze ku mugoroba wo ku wa 2 Kamena 2022 mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Matyazo, ategeye mu nzira nyakwigendera w’imyaka 45.
Bombi bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka, aho uyu mugabo yashinjaga mushiki we kugurisha isambu y'umuryango ntamuhe ku mafaranga.
Yaburanye yemera icyaha, avuga ko yatemye mushiki we ahantu hatandukanye harimo mu mutwe no ku ijosi, agahita ahasiga ubuzima.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwamukatiye igihano cyo gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu, nk’uko ubushinjacyaha bwari bwakimusabiye.
Inkuru wasoma: Umugabo yatemye mushiki we; umukozi wo mu rugo aniga umukoresha: Ubugizi bwa nabi mu Majyepfo






Ibitekerezo 0