00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umugabo yapfiriye mu iduka yanyweragamo inzoga

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 11 November 2022 saa 11:27
Yasuwe :

Umugabo witwa Habimana Djuma wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, yapfiriye mu iduka nyuma yo kuhanywera inzoga mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022.

Byabereye ku iduka riri mu Mudugudu wa Ngoma II mu Kagari ka Ngoma, risanzwe ricururizwamo ibintu bitandukanye birimo umuceri, isukari, umunyu, amasabune ariko hakabamo n’inzoga.

Amakuru atangwa n’abaturanyi be avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane hafi saa Yine yagiye ku iduka asangira n’abandi inzoga , hashize umwanya yitura hasi.

Umwe mu bahaye amakuru IGIHE yagize ati “Yasangiraga n’abandi inzoga bakunda kwita ibuye, yituye hasi ahita apfa ubwo abari kumwe na we batabaza ubuyobozi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Mutsindashyaka Alphonse, yabwiye IGIHE ko Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Ati “Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kabutare gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyamwishe.”

Yavuze ko amakuru y’ibanze bamenye ari uko Habimana yari amaranye imyaka irindwi uburwayi bw’umutima.

Habimana yapfiriye mu iduka riri mu iyi nyubako mu Murenge wa Ngoma

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages