00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umugabo yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 3 February 2022 saa 08:14
Yasuwe :

Umugabo witwa Ntirampeba Emmanuel wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikaba bikekwa ko yiyahuye.

Uwo mugabo w’imyaka 45 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we mu Mudugudu wa Akakanyamanza mu Kagari ka Rango B, barabyaranye umwana umwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ni bwo umugore we yavuye mu murima asanga umugabo amanitse mu mugozi ukoze mu nzitiramibu hejuru y’uburiri bararagaho yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yabwiye IGIHE ko uwo mugore yatabaje ubuyobozi avuga ko asanze umugabo we amanitse mu cyumba yapfuye.

Yavuze ko uwo mugabo yakundaga kugira amakimbirane n’umugore we dore ko babanaga batarasezeranye mu mategeko.

Ati “Bakundaga kugirana amakimbirane kuko n’ubu umugabo yari amaze icyumweru ataba mu rugo. Ntabwo bari barasezeranye ariko bari bamaze kubyarana umwana umwe.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza.

Migabo yasabye abaturage guharanira kubana mu mahoro birinda amakimbirane ashobora kubyara ibyaha.

Yabagiriye inama yo guharanira gukemura ibibazo bafitanye binyuze mu biganiro kandi byaba ngombwa bakiyambaza ubuyobozi bukabagira inama.

Abaturanyi b'uwo muryango baganirijwe basabwa kwirinsa amakimbirane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages