Iryo sanganya ryabereye mu Kagari ka Rugango nk’uko inzego z’ibanze n’abaturage babyyemeje.
Amakuru aturuka muri uwo murenge avuga ko bikekwa ko uwo mugabo yari agiye kwiba imyumbati kuko basanze hari n’iyo yaranduye. Muri ako gace havugwa ubujura bw’imyaka ikiri mu mirima.
Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Mbazi, Karangwa Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo utaramenyekana basanze yatemaguwe ibice bitandukanye by’umubiri ahita apfa.
Yagize ati “Ntabwo twabashije kumumenya kuko nta n’ibyangombwa yari afite. Umuntu ntabwo yamushinja ngo ahamye ko ari umujura ariko hari ibimenyetso bigaragaza ko yari aje kwiba kuko hari imyumbati yari yamaze kurandura. Bamutemaguye ibice bitandukanye by’umubiri baramwica.”
Karangwa avuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagiranye inama n’abaturage babibutsa ko bakwiye gukomeza gushyira ingufu mu kwicungira umutekano no kuwubungabunga ariko bakirinda kwihanira, uwo bafatiye mu makosa bakamushyikiriza ubuyobozi akajyanwa mu butabera.
Kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi kuko hatamenyekanye abishe uwo mugabo; na nyir’imyumbati ntiyafashwe Polisi iracyari mu iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO