Urupfu rwa Ndagijimana rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 26 Kamena 2017, aho bamusanze iwe mu gikari yanigishijwe umugozi, bikekwa ko yaba yishwe n’umugore we afatanyije n’umusore byavugwaga ko bari basanzwe bafitanye umubano udasanzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Pascal Sahundwa, yatangaje ko bakimara kumenya ayo makuru batabaye bagasanga Ndagijimana yishwe, umugore we akaba yatawe muri yombi hamwe n’umusore uvugwaho ko bajya basambana, kugira ngo bakorweho iperereza.
Sahundwa yagize ati “Umugore yatubwiye ko umugabo we yasohotse bujya gucya ariko ntiyagaruka, noneho ngo abyutse asanga yapfuye ari mu gikari. Gusa ibyo yavugaga byari bigoye kubyemera kuko yagendaga yivuguruza, avuga ko yasanze yiyahuye mu giti cy’umwembe kiri aho mu gikari aramumanura, ubundi akavuga ngo arabona bamuniza. Twe uko twabibonye, twahasanze ikiziriko bigaragara ko ari cyo bamwicishije bamunize”.
Sahundwa akomeza avuga ko abaturanyi b’uwo muryango babwiye ubuyobozi ko wari usanzwe ugaragaramo amakimbirane aho Ndagijimana yashinjaga umugore we kumuca inyuma, agasambana n’umusore basanzwe basengana, aho bararanaga mu byumba by’amasengesho.
Ati “Bavugaga ko uwo mugore yari afite abandi bagabo ajyamo, hari n’uwashyizwe mu majwi basengana mu byumba kuko bari abarokore, ariko ababyeyi ndetse n’uwo nyakwigendera bakaba bari baratangiye kumushyira mu majwi baranamwiyama. Ubwo rero mu iperereza riri gukorwa mu bakekwa harimo uwo mugore n’uvugwa ko yazaga kumusambanya”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hagishakishwa andi makuru kuri urwo rupfu, kandi bagiranye inama n’abaturage babibutsa kujya batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi hakiri kare kugira ngo hakumirwe ko abantu bakimbirana bakagera n’aho bicana.
Kuri ubu abakekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye aho bari gukorwaho ipererereza, na ho umurambo wa Ndagijimana wajyanywe ku bitaro bya CHUB gusuzumwa.
Ndagijimana na Niyonsaba bari bafitanye abana babibiri kandi babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko.Icyo cyaha cyo kwica kiramutse kibahamye, bahanishwa igifungo cya burundu nk’uko amategeko abiteganya.



















TANGA IGITEKEREZO