Byabaye ku mugoroba ku wa 4 Kanama 2021 ahagana saa mbiri n’igice. Uwo mugore w’imyaka 55 yabaga mu nzu yegeranye n’iyo musaza we witwa Nyakayiro Firmin w’imyaka 59 yabagamo mu Mudugudu wa Gaseke mu Kagari ka Rango A.
Umwe mu baturanyi babo babwiye IGIHE ko bumvise bari kurwana, bihutira gutabara bahageze basanga uwo mugabo ari kuva amaraso menshi mu gahanga.
Ati “Twumvise bari kurwana tujya gutabara tugezeyo dusanga umugabo ari kuva amaraso menshi mu gahanga aryamye hasi. Twahise dutabaza ubuyobozi buraza bumujyana kwa muganga. Nubwo yahumekaga wabonaga ko byarangiye ari nk’aho yapfuye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidele, yavuze ko uwo mugabo bamugejeje ku Kigo Nderabuzima cya Rango na cyo kimwohereza ku Bitaro bya Kabutare agezeyo yitaba Imana.
Yavuze ko uwo mugore bamaze kumufata bakamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB.
Ati “Umugore yafashwe ariko avuga ko nta tafari yamukubise ahubwo ngo barwanye arigwaho. Twamaze kumushyikiriza RIB.”
Nyakayiro yari afite umugore n’abana ariko ntabwo bari bakibana. Mushiki we ukurikiranweho kumwica na we afite umugabo n’abana ariko ntabwo babanaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!