Yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 kanama 2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko uwo mukozi yafatiwe mu cyuho yakira ruswa bityo akaba ari gukorwaho iperereza.

Ati “Nibyo yafatiwe mu cyuho yakira ruswa, inzego zishinzwe iperereza ziri kubikurikirana.”

Sebutege yashimiye abaturage batanze amakuru abasa kubikomeza igihe cyose hari ushatse kubasaba ruswa.

Uyu muyobozi yibukije ko gutanga no kwakira ruswa ari icyaha gihanwa n’amatego bityo ikwiye kwirindwa.

Yasabye abakozi bashinzwe gutanga serivisi kujya bayitanga neza kuko ari inshingano zabo, avuga ko Akarere ka Huye katazihanganira abasaba ruswa n’abayitanga.

Uwo mukozi ukurikiranyweho ruswa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho rikomeje.

[email protected]