Umunyeshuri w’umukobwa yakatiwe gufungwa imyaka 2 no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe (1) kuri uyu wa Kabiri, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutera ubwoba ndetse n’ubujura budakoresheje intwaro.
Uyu mukobwa uherutse gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri G.S Gatagara yaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma ku byaha akurikiranweho byo kubeshyera bagenzi be ko bamuteraga ubwoba ko bazamwica bakoresheje ubutumwa bugufi kuri Telefone ndetse no kwiba Simukadi.
Urukiko rw’ibanze rwa Ngoma mu karere ka Huye rumaze gusuzuma ibivugwa n’impande zombi (uregwa n’ubushinjacyaha) rwavuze ko uregwa ahamwa n’ibyaha byose ashinjwa.
Rutegeka ko ahanishwa gufungwa imyaka 2 no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe, igihano uregwa ashobora kujuririra mu minsi 30.
Umucamanza yategetse ko igihano kigomba gutangirira ku italiki ya 6 Ugushyingo 2014 ,ari nabwo uregwa yatawe muri yombi.
Mu bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha urukiko rwashingiyeho rutanga ibihano, harimo ko uregwa yafatanwe simukadi zoherezaga ubutumwa, kuba yemera icyaha, abagabo bamushinja kwiba simukadi, kuba yarashatse kurwanya Polisi ayibuza gufata simukadi yari afite mu gikapu cye ubwo yamusakaga, n’amakuru yatanzwe na sosiyete zitumanaho.
Ubushinjacya bwari bwasabiye uregwa gufungwa imyaka ine (4) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu (3).
Abunganira uregwa bo bari basabye urukiko ko ibi bihano ubushinjacyaha busaba byagabanywa, kuko uregwa atagoye ubucamanza ahubwo yahise yemera icyaha, kandi icyaha yakoze ntawe cyahungabanyije.
Urukiko rushingiye ku kuba uregwa yararwanyije polisi, kandi akabeshyera bagenzi bikabaviramo gufungwa iminsi 10, no kuba yaroherereje ubutumwa butera ubwoba abantu barimo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri na polisi, agomba guhanwa nta kabuza.
Nubwo uregwa yemera icyaha, urukiko rwavuze ko ibyo yakoze byitwa icyaha « nkomatanyabyaha », bityo ahanishwa gufungwa imyaka 2 no gutanga ihazabu ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mukobwa ufunze akomoka mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye kimwe n’abo yashinjaga kumutera ubwoba.
Abanyeshuri b’abakobwa bashinjwaga gutera ubwoba mugenzi wabo batawe muri yombi ariko baza kurekurwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasanze na nyuma y’aho bafatiwe simukadi yoherezaga ubutumwa bw’iterabwoba ryo kwica umuntu, yarakomeje gukoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO