Nshozamihigo ni umugabo w’imyaka 37 y’amavuko, afite umugore n’abana batandatu, bose baba mu nzu nto ishaje yenda kubagwaho, avuga ko ubuyobozi bwamubujije kuvugurura akoresheje amatafari y’ibyondo, kuko ngo aho ashaka kubaka igishushanyombonera cyerekana ko hagomba kubakwa inzu za kijyambere zigezweho.
Mu byifuzo bye n’umufasha we bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubareka bakavugurura inzu yabo bijyanye n’ubushobozi bafite. Ati “Njyewe nifuza ko bareka nkasana inzu yanjye kubera ko mfite ubushobozi bwo kuyivugurura, ubu turihangana tukayiseseramo twese, ariko urabona ko bigoranye”.
Umufasha we Francine Kubwimana avuga ko babayeho mu buzima bubi kandi nta n’ubwiherero bagira kuko nabwo ngo batemerewe kubwubaka
.
Kubwimana ati “Iyi nzu tuyimazemo igihe kinini, nta bwiherero tugira dutira mu baturanyi, amaherezo nyine mbona. Tubayeho nabi ku buryo no kurya ari aha Nyagasani, icyo twasaba ubuyobozi ni uko bareka tukavugurura mu bushobozi dufite”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, Pasacal Sahundwa, avuga ko abaturage bose batuye mu gice cy’umujyi badafite ubushobozi bwo kubaka inzu zijyanye n’igishushanyombonera bagomba kwimuka bakajya kubaka ahajyanye n’ubushobozi bwabo.
Ati “Bariya bantu bari muri cya cyiciro twita ba ‘Kavukire’, bavukiye hariya none umujyi ugenda ubasanga kandi nabo babona ibyiza by’umujyi kandi barabikunze, ariko kumva ko bahesha agaciro ibibanza byabo bakimukira aho bashoboye birabavuna mu myumvire, bumva bashaka akaryoshye ko mu mujyi kandi batari ku rwego rwahashobora”.
Sahundwa akomeza avuga ko bakwiye kujya bagisha inama ubuyobozi bukabereka ahandi hafi bashobora kubaka hajyanye n’ubushobozi bwabo.
Ati “Mu by’ukuri ibibanza bafite babihesheje agaciro babona aho bubaka hafi mu murenge batanagiye kure, bakubaka ibijyanye n’urwego bariho kandi bakabibyaza umusaruro bari aho hafi, bakaba banashinga ibikorwa by’ubucuruzi bihereye ku mafaranga bavanyemo babonye inzu n’igishoro gituma bazamuka”.






Ibitekerezo 0