00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umushinga SPARK wabaye imbarutso ikura abaturage mu bukene

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 3 February 2024 saa 08:13
Yasuwe :

Abatuye mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, barashima cyane ibikorwa by’umushinga SPARK MicroGrants wazamuye imyumvire yabo ukabarandata mu rugendo rw’iterambere none ubu bakaba bakomeje inzira y’iterambere. Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye nabwo burashima imikorere ya Spark Microgrants kuko yabaye umufatanyabikorwa mwiza mu kwesa imihigo.

Umurenge wa Kigoma, n’ubwo uri mu Karere ka Huye katabarirwa mu dufite imisozi mirememire, wo ni Umurenge wahoze mu yitwaga Perefegitura Gikongoro mu yahoze ari Komini Kinyamaka. Ugizwe n’ibice by’imisozi, ndetse n’amajyambere wavuga ko yari yaratinze kuhagera.

Abawutuye mu minsi yashize barangwaga n’ibikorwa by’ubuhinzi ariko budafite icyerekezo gihamye, cyane cyane ko n’ubutaka bwaho bwashariraga.

Mu mwaka wa 2021, ni bwo umushinga Spark MicroGrants wahasesekaye, mu ntego yo kubakangura ngo bashabuke nabo biteze imbere.

Byukusenge Jean Paul na Umuhire Ernestine, ni abakozi ba SPARK MicroGrants mu Murenge wa Kigoma bagira uruhare mu gusindagiza abahatuye mu rugendo rw’iterambere bifuza.

Babwiye IGIHE ko uburyo bakoresha mu gufasha abaturage, bihera ku kubanza guhindura imyumvire yabo.

Byukusenge ati"muri iyi gahunda twita inzira y’iterambere, inkunga y’amafaranga dutanga ibanzirizwa n’amasomo y’amezi atandatu. Nyuma y’iicyo gihe ngo bafashwa kwitekerereza imishinga bo ubwabo, bakayitegura ndetse bakanayishyirira mu bikorwa, uruhare ari urwabo.”

Byukusenge akomeza avuga ko nyuma y’uko abaturage ihitiyemo umushinga uzamura imibereho n’iterambere ry’umudugudu wabo, Spark Microgrants itanga inkunga y’amadorali ibimbumbi 8 (asaga miliyoni 8 z’amanyarwanda) kuri mudugudu bafitanye ubufatanye naho Akarere na ko kagatanga inkunga ingana na 5% ry’umushinga.

Umuhire Ernestine avuga ko umushinga wose utoranwa mu mudugudu uba wavuye mu bitekerezo by’abaturage, bityo bakareba icyabungura kikabaateza imbere.

Yavuze ko hari imidigudu yahisemo kugura moto zijya mu muhanda, abahisemo kugura inka, abandi bagahitamo ubworozi bw’ingurube n’ibindi.

Umuhire avuga ko iyo mishinga yose iba ari itanga inyungu zihindura imibereho y’abatuye umudugudu bose baba urubyiruko, abagore n’abagabo.

Ati "n’abagore bazwiho kugira umwanya muto kubera imirimo y’urugo baritabira cyane kandi usanga banatanga ibitekerezo byiza bishingirwaho mu iterambere ry’umudugudu.”

Impinduka zivugwa i Kigoma binagaragara mu mudugudu wa Kabingo, aho abahatuye bavuga ko batangiye urugamba rw’iterambere.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabingo, Mukanyabyenda Appolinarie, avuga ko SPARK Microgrants yabakanguye ubwonko bakagira igihe cyo kwicara bakareba ibyo babuze iwabo bakwiye gukoraho ngo batere imbere kandi ko bimaze kubageza aheza.

Yifashihshije ishusho y’umutungo w’umudugudu ndetse n’ishusho y’icyerekezo cy’umudugudu wa Kabingo, Mukanyabyenda yavuze ko inama z’ibanze bakoze igihe bacocaga ibibazo by’umudugudu, bagiriwe inama n’abafashamyumvire ba Spark Microgrants, ziri mu zatumye bikebuka bakabona ibyo bashoboye nk’abaturage no kumenya ibyaterwa inkunga.

Yagize ati ’’tukimara kwinjira muri ‘gahunda y’iterambere, twatangiye kumenya uko umudugudu wacu uteye mu nguni zose mu by’ukuri. Tumaze kumenya aho duhagaze, twanihaye umukoro wo gushyiraho icyerekezo.”

Mukanyabyenda akomeza avuga ko ibi byatumye inkunga bahawe na Spark Microgrants ikoreshwa igikwiye, aho bayiguzemo ingurube, zigahabwa abaturage basaga 50 ndetse bakanasagura andi mu isanduka agera kuri miliyoni 3Frw yishishwa mu kugurizanya kugira ngo abakora imishinga yiterambere mu mudugudu babone aho bakura ubushobozi baguza mu ntambwe y’umudugudu wongerewe ubushobozi.

Ntakirutimana Cyprien, umwe mu batuye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Kabuga, muri Kigoma, ari mu bahawe ingurube mu 2022 zitanzwe na Spark. Yabwiye igihe ko yayororanye umuhate ikabwagura, maze abana bayo na nyina akabigurisha, bikamugeza ku nka atunze ubu.

Ntakirutimana, akomeza avuga ko ataheze aho gusa kuko yanagiye mu ntambwe y’umudugudu wabo, ikamuguriza amafaranga akoresha muri butiki afite.

Ati ’’ubu meze neza kuko ubucuruzi nkora buri kwiyongera kuko nishyura inyungu nke ya 2% gusa, ubu rwose ngenda ncuruza nunguka, nanashoboye kugura ikibanza ku mudugudu, naranubatse, aha ntuye mpaje vuba kandi ndabona ngana heza mbikesha Spark’’.

Iri terambere arihuriyeho na Sebanani Innocent, umusore nawe utuye i Kabingo. Sebanani, umunyamakuru yamusanze ari mu kazi ko kogosha.

Ubusanzwe muri aka gace nta mashanyarazi arahagera, ngo kugera aho bashobora kwiyogosheshereza ni urugendo rugera ku isaha.

Sebanani akimara kumenya ko umudugudu wabo wabonye inkunga ya SPARK, yasabye umubyeyi we kujya kumusabirayo inguzanyo y’ibihumbi 30Frw, ayigura imashini yogosha ikomoye umuriro ku zuba.

Sebanani umaze amezi atanu yogosha, yavuze ko abakiliya be bameze kumumenyera ko yogosha kandi kuri make, aho umwana amwogoshera 100Frw, abasore n’abagabo 150Frw, mu gihe abagore ari 200Frw.

Ati ’’ku munsi nshobora kuba kogosha nk’abantu bari hagati ya 10 cyangwa 15, kandi nta muriro mba naguze, kuko nkoresha umurasire w’izuba w’ubuntu’’.

Sebanani akomeza avuga ko intego ye ari uko azashinga inzu yogosha ifatika ndetse akongeramo izindi mashini zogosha, maze agakomeza inzira y’iterambere.

Muri rusange izi nkunga za SPARK zazamuye urwego rw’ubuhinzi kuko mu midugudu itandukanye, bahawe amatungo akaba yarabafashije kubona ifumbire bagahinga bakeza, ubu bakaba barongereye umusaruro, abana bakabona amata n’ibindi byinshi bigaragaza imibereho myiza, haba muri Kigoma ndetse no muri Gishamvu, imirenge ibiri ikorerwamo na SPARK muri Huye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bushima cyane imikorere ya SPARK Micro Grants, kuko uburyo bwayo bwo gufasha buhera no mu myumvire kubagenderwa bikorwa.

Meya Sebutege Ange, uyobora Akarere ka Huye yavuze ko inkunga ya SPARK yageze mu midugudu 85 igizeImirenge ya Kigoma na Gishamvu, kandi impinduka mu bukungu mu baturage zigenda zigaragara.

Yagize ati ’’Ikintu gikomeye dushima Spark Microgrants nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere, ni uko imishinga yose iterwa inkunga na SPARK iba yaturutse mu bitekerezo by’abaturage, bakabanza bakaganira hagati yabo, noneho bishingiye ku cyo bakeneye bagakuramo umushinga, ubu bukaba ari uburyo bwiza bwaje nk’umwihariko kuri uyu mufatanyabikorwa.”

Meya Sebutege, akomeza avuga ko umushinga wa SPARK, unashimwa ku kuba uhuza abatuye umudugudu wose mu bato n’abakuru, abishoboye n’aboroheje, bose bagafatanya urugendo rw’iterambere.

Meya wa Huye yongeraho ko ahageze SPARK hose ibipimo byose by’imihigo y’Akarere ihita izamuka kuko abaturage baba bateye imbere bizigama mu ntambwe bakabona mituweli, abana bose bakiga, igwingira rigacika ndetse akanavuga ko uyu mushinga witwezeho kuba imbarutso yo kubona ko gukura abaturage mu bukene bishoboka koko.

Umushinga SPARK Micro Grants ni umushinga mpuzamahanga ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba umaze imyaka hafi 14 mu Rwanda, aho kuri ubu ukoreramu Turere dutandatu mu Rwanda turimo Huye, Gicumbi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyabihu. Uyu mushinga kandi ukorera mu Bihugu bya Uganda Malawi, Burundi, Ghana na Liberia.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye,Sebutege Ange,ashima umushinga SPARK Micro Grants kuko aho wageze impinduka mu butaruge zihita zigaragaza n'ibipimo by'imihigo bikazamuka ududasubira inyuma.
Sebanani Innocent arashima SPARK kuko ari yo yatumye abona ubushobozi bwo kugura imashini yogosha. Ngo hamwe n'inyungu agenda abona,afite inzozi zo kubaka inzu yo kogosheramo ikomeye.
Ntakirutimana Cyprien utuye mu Kagari ka Kabuga,Umudugudu wa Kabingo aherutse kugura inka nyuma yo kugurisha ingurube n'abana bayo yari yarahawe na SPARK.
Ngo nyuma yo gutinyuma gukora, ari no kubaka inzu zikodeshwa ngo age abona amafaranga ava mu bukode kuko aturanye n'ivuriro,ishuri n'umurenge.
Mu rutoki rwa Mukanemeye ibintu byarahindutse nyuma yo kubona inka akesha SPARK,umusaruro warazamutse.
Cyurimpundu ari mu rugo rwe,agaburira inka akesha SPARK.
Mu mudugudu wa Kabingo kugeza ubu nta murirow'amashanyarazi asanzwe arahagera,ariko bishatsemo ibisubizo bose bashaka imirasire y'izuba ubu nta muturage n'mwe urara mu kizima.
Umushinga SPARK ngo wafashije abo mu mudugudu wa Kabingo,Akagari ka Kabuga,Umurenge wa Kigoma kwitekerezaho bamenya ibyo bafite n'ibyo babura ngo batere imbere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages