Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kamena 2022 ahagana saa Yine, mu Mudugudu w’Akagarama mu Kagari ka Muyogoro, ku biraro by’inka aho bari bari.
Uwo mushumba w’imyaka 39 ashinjwa kwica mugenzi we witwa Ngayaberura Callixte w’imyaka 34 y’amavuko.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uwo mushumba yavuze ko yishe mugenzi we abitewe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga nyinshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyatumye amwica.
Ati "Kugeza ubu ntawamenya neza niba bari bafitanye amakimbirane gusa inzego zibishinzwe zatangiye iperereza."
Ukekwaho icyaha yafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Huye.
Umurambo w’uwishwe wajyanywe ku Bitaro bya CHUB gukorerwa isuzuma.
Ukekwaho icyaha ndetse na nyakwigendera bari bamaze amezi abiri muri ako kazi ko kwita ku matungo. Nyakwigendera akomoka mu Karere ka Nyaruguru.
Hafashwe n’undi musore umwe w’imyaka 27 kuko bikekwa ko ari umufatanyacyaha mu kwica Ngayaberura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!