Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nzeri 2018 mu Kagari ka Sovu, aho bombi bari batuye.
Bavuga ko uwo musore usanzwe ukora irondo rw’umwuga yari yasangiye inzoga n’uwo bikekwa ko yishe, barwanira mu rugo rw’umuturage aho banyweraga, abaturage barabakiza ariko nyuma aza kumukirikirana amukubita umuhini bageze hafi y’urugo rwe.
Umwe yagize ati “Barwaniye ahantu kwa Bizimana bari bafite urwagwa bari kurunywa, ubwo nyuma yaho Sindikubwabo yamuhunze arataha, ubwo uwo wamwishe yahize aza amukurikiye n’ubuhiri ahita abumukibita mu mutwe.”
Undi ati “Nahageze nka saa kumi n’imwe na 15 nsanga arimo aramuhondagura, abanyeshuri bavuza induru. Nasanze yaguye mu mugina agaramye ubwo turamwegura noneho twirukanakana uwo wamukibitaga turamufata.”
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, avuga ko ubwo ukekwaho ubwicanyi yamaze gufatwa agiye kujyanwa mu butabera.
Ati “Yafashwe (ukekwaho ubwicanyi) ubu ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha ari kuri sitasiyo ya Polisi ya Huye.”
Mbabazi akomeza avuga ko igikekwa cyatumye habaho gushyamirana no kwicana ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko uwo ukekwaho icyaha amaze gufatwa bamusanganye urumogi mu mufuka w’imyenda yari yambaye.
Uwishwe asize umugore n’umwana umwe.


















TANGA IGITEKEREZO