Ibi byabereye mu Mudugudu w’Umuyange, mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye ubwo abo basore bashyamiranaga bari mu kabari bakarwana, noneho basohoka hanze, umwe agahita atera mugenzi we icyuma mu bitugu.
Uyu wakomerekejwe yajyanywe ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) gusa yashizemo umwuka bukeye bwaho kuko yari yashegeshwe bikomeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kalisa Constantin, yemereye IGIHE iby’iyi nkuru avuga abarwanye bapfaga amafaranga.
Ati “Hari abasore babiri barwanye bapfa amafaranga, umwe atera icyuma mugezi we, abaturage baradutabaza turagera, uwatewe icyuma ajyanwa kwa muganga aza gupfa bucyeye. Ukekwaho icyaha we twahise tumufata ako kanya tumushikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo akurikiranwe’’.
Kalisa akomeza avuga ko abo basore bari basanzwe bitwara nabi, barananiranye mu miryango yabo no muri sosiyete muri rusange.
Yaboneyeho no guha ubutumwa abaturage aho yabasabye kwirinda urugomo, gutangira amakuru ku gihe no kwirinda kwihanira ahubwo bakagana umuyobozi bukabarenganura igihe hari uhemukiwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!