00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umusore witeguraga kurushinga yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 November 2022 saa 05:18
Yasuwe :

Umusore witwa Nishimwe Jean Paul wo mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye yasanzwe mu ishyamba yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bikekwa ko yishwe.

Bamusanze mu Mudugudu wa Kiboga mu Kagari ka Shyunga mu Murenge wa Rwaniro ho mu Karere ka Huye kuko niho yakoreraga akazi ko kurarira amakara baba batwitse.

Uwo musore w’imyaka 28 y’amavuko yiteguraga kubakana urugo n’umukunzi we bari baherutse gusezerana mu murenge ariko hasigaye imihango irimo gusezerana mu rusengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Rugira Amandin Jean Paul, yabwiye IGIHE ko bakimara kumenya amakuru y’urupfu rwe bahageze ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangira iperereza.

Ati “Twahageze mu gitondo dusanga yapfuye, RIB ihita itangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.”

Yavuze ko umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) gukorerwa isuzuma.

Abajijwe niba hari abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo musore, yavuze ko kugeza ubu RIB igikora iperereza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages