Ni igikorwa avuga ko yatekereje gukora nyuma yo kubona uwo muhanda umeze nabi, yumva atagomba gutegereza ko hari abandi bazaza kuwukora.
Uwo muhanda ufite uburebure bwa metero 88 na metero 7.5 z’ubugari.
Aganira na IGIHE yagize ati “Nabitekereje maze kubona ahantu nari maze kubaka hameze nabi hakenewe umuhanda kuko wabonaga hagoranye hanyerera.”
Ni umuhanda uri hafi ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ukunda kunyurwamo n’abanyeshuri n’abandi bantu bagana ku macumbi ahari.
Karangwa usanzwe ari umukozi wa mituweli ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye avuga ko yagize igitekerezo yegera abaturanyi ngo bafatanye barabyanga ariko ntiyacika intege.
Ati “Bamwe mu bo duturanye nagerageje kubegera ngira ngo ndebe ko twafatanya tugahuza na kaburimbo iri haruguru; hari abatuye imbere yanjye bafite ibipangu bakodesha; hafi ingo zirenga 10 ariko ngerageje kubabwira ngo dufatanye barabyanga kuko bihenze.”
Avuga ko abazobereye mu kubaka bari bakoze inyigo basanga buri wese atanze Miliyoni imwe y’amanyarwanda bashyira kaburimbo ahantu hanini imbere y’amazu yabo ariko abandi barabyanga.
Ati “Hari n’abagiye bashaka kunca intege ariko ntawe ugusiganya ku cyawe.”
Uwo muhanda yawushyizemo kaburimbo mu gihe cy’amezi abiri; kuva muri Gicurasi kugeza mu mpera za Kamena 2019.
Yabanje kwiyambaza Abashinwa ngo bamufashe gushyiramo kaburimbo bamuca ibihumbi 500 Frw kuri metero kare imwe abona bamuhenda ahitamo gushaka undi muturage ubizi arabikora.
Mu gutsindagira umuhanda yifashishije ibitaka bya latelite akodesha imashini yo kubitsindagira bamuca ibihumbi 30 Frw ku isaha imwe.
Kaburimbo yakoresheje ni iyakuwe mu muhanda Huye-Kitabi ubwo wavugururwaga, akajya atanga ibihumbi 200 Frw ku ikamyo nini imwe.
Karangwa avuga ko abantu benshi bahuje ibitekerezo bakishakamo ibisubizo bagakora ibikorwa nk’icyo yakoze igihugu cyatera imbere kurushaho.
Abajijwe niba igitekerezo ataragikuye kuri Niringiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi wahanze umuhanda akoresheje isuka, yavuze ko atari byo.
Ati “Njyewe umuhanda nawutunganyije mbere iby’uriya mwana ntarabimenya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye ibyo Karangwa yakoze avuga ko ari urugero rwiza rugaragaza ko abaturage bashyize hamwe bakwigeza ku byiza byinshi.
Karangwa avuga ko atari ngombwa ko atangaza amafaranga byamutwaye mu gushyiramo iyo kaburimbo, icyangombwa ari uko ibyo yifuzaga yabigezeho.



















TANGA IGITEKEREZO