00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umuvunyi Mukuru yasabye urubyiruko kuba ikibatsi gishya kirandura ruswa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 October 2017 saa 06:55
Yasuwe :

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yasabye urubyiruko gukurana umuco wo kwanga ruswa no kuyirwanya kuko imunga ubukungu bw’igihugu, abibutsa ko ntawabyishoboza wenyine ahubwo bisaba ubufatanye.

Yabivugiye mu Karere ka Huye kuri uyu wa 29 Ukwakira 2017, mu gikorwa cy’ubukangurambga bwo kurwanya ruswa n’akarengane cyateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi.

Kuri iyi nshuro Umuvunyi Mukuru yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo barebera hamwe uko bafatanya mu gukumira ruswa no kuyirandura, igikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘rubyiruko ni inshingano yacu kurwanya ruswa’.

Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwamagana ruswa rwatangiriye mu Mujyi wa Huye rusorezwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ahatangiwe ubutumwa bugamije kurandura ruswa n’igisa nayo.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye biganjemo urubyiruko, yabasabye kuba ikibatsi gishya kirandura ruswa abakuru bagatungurwa.

Yagize ati “Rubyiruko mufite imbaraga na morali byo kuba mwakwamagana ruswa ku buryo bwumvikana ahubwo abarya ruswa bakuru bagatungurwa, bagatungurwa n’ikibatsi gishya kirwanya ruswa giturutse mu rubyiruko. Nimukomeza kugira ikibatsi kirwanya ruswa abavandimwe banyu bazababoneraho urugero rwiza, ababyeyi banyu nabo bazumva neza ko umuco turi kubaka dukura ku bakurambere bacu utagomba gushingira kuri ruswa”.

Murekezi yakomeje asaba ko kurwanya ruswa bigomba gukorwa mu bufatanye kuko ntawayirwanya wenyine ngo abishobore, asaba urubyiruko gukomeza gukorera mu matsinda abizeza ko Leta y’u Rwanda n’Urwego rw’Umuvunyi bazakomeza kubashyikira.

Bamwe mu rubyiruko biga mu mashuri yisumbuye yo mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’abo muri Kaminuza bakinnye imikino igaragaza amoko ya ruswa, bavuga imivugo ndetse baririmba n’indirimbo ziyamagana bagaraza ko igihari kandi izwi, by’umwihariko berekana ko biyemeje kuyirwanya igacika burundu.

Urubyiruko rwifuje ko rwashyigikirwa, amakinamico n’ibindi bikorwa bakora byo kurwanya ruswa bikajya bitambuka kuri radiyo bigasangizwa abanyarwanda.

Immaculée Ishimwe wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ati“Muri Club dukora ibikorwa byinshi bigamije kurwanya ruswa ariko twifuza ko badushyigikira bikajya binyuzwa kuri radiyo abanyarwanda bakabimenya kuko biba bifite inyigisho nyinshi, kandi hirya no hino ruswa iracyahari”.

Umuvunyi Mukuru yemereye urubyiruko ko hagiye kurebwa uburyo ikinamico yabo yajya inyuzwa kuri radiyo kandi hari kwigwa n’uko hajya hatambutswa ibiganiro bihoraho bigamije kurwanya ruswa bikanyuzwa kuri radiyo na televiziyo.

U Rwanda ruherutse gushyirwa ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kurwanya ruswa nyuma ya Botswana naho ku rwego rw’Isi ruza ku mwanya wa 50. Intego ni uko ruswa icika burundu mu gihugu.

Ibikorwa byo kurwanya ruswa n’akarengane biri kubera hirya no hino mu turere tw’igihugu, by’umwihariko hibandwa ku rubyiruko rwo Rwanda rw’ejo hazaza.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, (hagati) yasabye urubyiruko gukurana umuco wo kwanga ruswa no kuyirwanya kuko imunga ubukungu bw’igihugu
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, mu bukungurambaga bwo kurwanya ruswa
Urugendo rwo kurwanya ruswa rwitabiriwe na benshi mu rubyiruko rw'abanyeshuri biga mu Ntara y'Amajyepfo
Urubyiruko rukurikiranye ibiganiro bigamije kurwanya ruswa
Kurwanya ruswa n'akarengane mu karere ka Huye byaranzwe n'ibirori birimo indirimbo ziyamaganira kure
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yifatanyije n'urubyiruko bakora urugendo rwo kwamagana no kurwanya ruswa n'akarengane
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, mu bukungurambaga bwo kurwanya ruswa
Urubyiruko rw'abanyeshuri mu bikorwa byo kurwanya ruswa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .