Ibi ni na byo byabaye ku babyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima rwa Huye mu Murenge wa Mukura kuwa 13 Ukuboza 2023; ibyo aba babyeyi bagereranya no kongera kubona abavandimwe babo, abana ndetse n’inshuti zabo, bikabafasha gukomeza gutwaza mu buzima.
Urugo rw’Impinganzima rwa Huye rutuwemo n’ababyeyi bari hagati y’imyaka 50 n’imyaka 100 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikabasiga ari incike.
Mukankusi Consessa w’imyaka 69 utuye muri uru rugo, avuga ko kubona abashyitsi babasura barimo n’ababashyikiriza impano, babigereranya no kongera kubona abantu bo mu miryango yabo ya bugufi maze bikabanezeza imitima cyane.
Yagize ati “Iyo mbabonye baje nk’uku tubona ari nka ba bana bacu tuba twarashyingiye maze bakaba batungutse mu rugo, tukishima tukanezerwa. Dore noneho batuzaniye n’abuzukuruza, batuzaniye icyo kunywa, baduhaye icyo kwambara, biranejeje cyane. Bariya babyeyi (Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu), muzabadushimire cyane kuko iyo batanzana aha, jye mba narapfuye’’.
Ibi byishimo abisangiye na Mukabuhigiro Scholastique, wavuze ko kubona abashyitsi nk’aba babagana, babibonamo ko bakigira umuryango.
Ati “Aba bashyitsi tubabona nk’abana bacu igihugu kibi twabagamo mbere cyatuvukije. Mbere na mbere turashimira ubuyobozi bwiza kuko bwatumye tujya ahabona tukaba tubasha no gusurwa’’.
Mukabuhigiro yakomeje avuga ko ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse anabifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mushya wa 2024 n’umuryango wabo.
Muganza Angelina wari uhagarariye Umuryango Unity Club Intwararumuri muri iki gikorwa, yabwiye itangazamakuru ko ubutumwa bazaniye abo babyeyi ari ukubabwira ko bafite igihugu kibakunda.
Yagize ati “Twabazaniye ubutumwa bwo kubasura, kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mwiza kuko uru rugo rwashyizweho na Unity Club. Twebwe rero twibona nk’abana babo; hari n’abo twibona nka barumuna babo, biciwe imiryango yabo n’abana babo bose basigara bonyine. Mu bihe nk’ibi tuba twaje kubasura nk’uko n’undi wese muri iki gihe ajya gusura umubyeyi we, akamushyira impano, akaganira na we’’.
Kuri ubu, uru rugo rutuwemo n’ababyeyi 100, mu gihe rufite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 107.
Uretse abakeneye ibizamini bikomeye, abaganga b’inzobere baza muri uru rugo bakavura abarwaye babifashijwemo na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye.
Aba babyeyi bajya bahabwa umwanya wo gusubira mu mirenge bakomokamo no gusura inshuti bahoranye.
Muri rusange abatuye muri uru rugo rw’Impinganzima rwa Mukura muri Huye, bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 50 na 100, aho abari mu myaka iri hejuru ya 70 ari 81 mu gihe abandi basigaye bari munsi yayo.
Uru rugo rwubatswe mu mwaka wa 2016, abarutuyemo bakaba bagerageza gukora imirimo inyuranye harimo iy’ubukorikori nko gufuma no kuboha uduseke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!