00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Urubyiruko rurakangurirwa kugira ubufatanye mu gukumira ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 3 July 2014 saa 08:12
Yasuwe :

Nyuma y’uko byagiye bigaragara ko bamwe mu rubyiruko bishora mu kunywa ibiyobyabwenge, urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rurasabwa gutafa iya mbere mu kubikumira.
Bimwe mu byo ikigo cy’igihugu cy’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rutangaza ko rwatangiye gukora mu gukumira ibiyobyabwenge harimo guhanga indirimbo, gukina amakinamico afite ubutumwa bwo kubirwanya ndetse no gukora ibikorwa by’ubukorikori nko gushushanya bigamije kwerekana ububi bwabyo.
Ubwo bari mu gikorwa cy’amarushanwa (…)

Nyuma y’uko byagiye bigaragara ko bamwe mu rubyiruko bishora mu kunywa ibiyobyabwenge, urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rurasabwa gutafa iya mbere mu kubikumira.

Bimwe mu byo ikigo cy’igihugu cy’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rutangaza ko rwatangiye gukora mu gukumira ibiyobyabwenge harimo guhanga indirimbo, gukina amakinamico afite ubutumwa bwo kubirwanya ndetse no gukora ibikorwa by’ubukorikori nko gushushanya bigamije kwerekana ububi bwabyo.

Ubwo bari mu gikorwa cy’amarushanwa yahuje urubyiruko mu Karere ka Huye, agamije guhimba indirimbo no gushushanya amashusho byose bigaragaza gukumira ibiyobyabwenge, bamwe mu rubyiruko rwo muri aka karere baganiriye na IGIHE bemeza ko aho batuye na sosiyete babamo rimwe na rimwe bahura n’ibiyobyabwenge.

Bamwe kandi bavuga ko hari ubwo bajyaga bafata ku biyobyabwenge batazi ko ari bibi, kuko bajyaga babifata babihawe na bagenzi babo. Gusa ngo nyuma yo kugerwaho n’ubukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge, bemeza ko bamaze kumenya ko ari bibi, bityo bagasaba na bagenzi babo bagifata ibiyobyabwenge kubireka.

Umwe mu rubyiruko ufite imyaka 13 y’amavuko ati ”Hari abasore duturanye banywa inzoga ya nyirantare n’ibikwangari, nanjye bagiye bayimpaho, ariko ubu narayiretse kuko batwigishije ko ari ibiyobyabwenge kandi byica ubuzima”.

Undi nawe ati “Njyewe nanyoye ku itabi numva umutwe urandiye mpita mvuga ko ntazongera”.

Icyo uru rubyiruko ruhurizaho ni uko bifuza ko amarushanwa nk’aya bakora agamije gukumira ibiyobyabwenge yajya abaho inshuro nyinshi, ibyo basanga bizatuma na bagenzi babo batabasha kuyitabira babimenya noneho nabo bakayitabira bigafasha kumenyekanisha ububi bw’ibiyobyabwenge ahantu hose.

Muri bo harimo n'abana bato

Francine Uwanyirigira umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Huye avuga ko bateguye amarushanwa nk’aya bagamije kuzamura no kumenyekanisha impano za bamwe mu rubyiruko bakiri bato, kandi bagamije no guhuriza hamwe urubyiruko ngo babafashe kwigisha ububi bw’ibiyobyabwenge no kubikumira.

Uwanyirigira ati ”Tugamije kuzamura impano y’urubyiruko, haba mu kuririmba no gushushanya, twabahaye kuvuga ku nsanganyamatsiko yo kurwanya ibiyobyabwenge kuko dufite inshingano y’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge”.

Uyu muyobozi kandi yemeza ko asanga amarushanwa nk’aya ahuza urubyiruko, hagamijwe guhashya ibiyobyabwenge hari umusanzu ugaragara atanga mu guha urubyiruko uburere, kuko usanga mu baje kuyitabira harimo na bamwe mu bahoze bafata ibiyobyabwenge, ariko bakaza kubireka kubera ubukangurambaga nk’ubu.

Abahawe ubutumwa bari benshi

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye amarushanwa bakabasha kugaragaza ibihangano byiza bijyanye n’insanganyamatsiko bahawe ibihembo birimo amafaranga kandi ikigo cy’urubyiruko cya Huye kibemerera kuzabafasha gukurikirana no kuzamura ubuhanzi bwabo mu nama y’igihugu y’urubyiruko, impano yabo ikabasha gutera imbere.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Ministeri y’urubyiruko n’ishuri ry’ubuvuzi, bwerekana ko umubare w’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge ugenda wiyongera umunsi ku wundi, aho abagera kuri 52 % mu rubyiruko bakoresheje ibiyobyabwenge byibura rimwe mu buzima, naho 10% muri bo bakaba barabaye imbata ya byo.

Polisi y’igihugu n’inzego zibishinzwe bakaba basabwa gukomeza guhashya ibiyobyabwenge kuko uko byiyongera ni na ko ibyaha by’urugomo bikomeza kwiyongera muri sosiyete; aha abaturage nabo bafite uruhare muri uru rugamba kuko ahanini ari bo ibi biyobyabwenge bigaragaraho n’abana babo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages