00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Guca inda zitateganyijwe, umukoro ku bayobozi b’inzego z’ibanze bashya

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 11 February 2016 saa 07:08
Yasuwe :

Mu gikorwa cy’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze kizasozwa kuwa 4 Werurwe 2016, bamwe mu rubyiruko bagaragaje ibyifuzo byabo ku bayobozi bazatorwa ko bakwiye gushyira ingufu mu guca burundu ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe byibasira abakiri bato.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Huye, babwiye IGIHE ko banenga bamwe mu bayobozi basoje manda zabo bajenjekeye ikibazo cy’ibiyobyabwenge, basaba abagiye gutorwa kubica burundu kandi by’umwihariko bakita no ku kibazo cy’inda z’indaro zigaragara ku bakobwa bakiri bato.

Fabrice Iradukunda w’imyaka 20 y’amavuko ati “Ahanini ikibazo mbona cyitwugarije nk’urubyiruko ni ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano n’itabi, icyo navuga ni uko abayobozi batagikemuye uko bikwiye […] Abayobozi turimo kwitorera twabasaba ko badufasha bakazabica burundu, kuko iyo urebye usanga kuba bidacika, bipfira ku nzego z’ibanze aho abayobozi bahishira ababicuruza."

Gyslaine Ishimwe w’imyaka 18 y’amavuko nawe yagize ati “Icyo nifuza ko bazadufasha nk’urubyiruko rw’abakobwa, ni kureba uko inda zitateganyijwe zacika, bagashyiraho nk’umugoroba w’abakobwa, aho ababyeyi b’inararibonye bajya baza bagatanga impanuro bagakangurira abakobwa kwitwara neza no kwirinda ibishuko."

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyagiye kivugwa hirya no hino mu gihugu, aho bamwe mu babyeyi bagaragaje ko kigenda gifata indi ntera bitewe n’uko inzego z’ubuyobozi zisa n’izakijenjekeye, ndetse na bamwe mu baturage bagacika intege zo gutanga amakuru.

Hari naho bamwe mu bayobozi ku nzego z’ibanze bagaragaye bishora mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo kanyanga, ibikwangari n’ibindi.

Urubyiruko rwifuza ko abayobozi bahagurukira ibiyobyabwenge n'inda zitateganyijwe

Mu bindi byifuzo bitangwa n’abaturage, ni uko abayobozi ku nzego z’ibanze bajya babegera bakabagisha inama kubyo bagiye gukora, bakirinda kubaka ruswa, bakabaha serivisi nziza, kandi bakajya babavuganira ku nzego zisumbuye.

Mu Karere ka Huye, amatora y’inzego z’ibanze ku rwego rw’ Umudugudu yabaye mu cyumweru gishize, yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, bigenjemo urubyiruko, aho rwagaragaje ko rwiteze byinshi ku bayobozi batowe.

Uwamaraga kugaragaza imigabo n'imigambi ye yagiye ahagarara abamutoye bakamujya inyuma
Urubyiruko rwifuza ko abayobozi bahagurukira ibiyobyabwenge n'inda zitateganyijwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages