00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Urubyiruko rwasabwe umusanzu mu kubakira ubwiherero imiryango irenga 300 itabugira

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 September 2019 saa 08:07
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwasabye urubyiruko gutanga ubufasha mu kubakira ubwiherero imiryango 328 itabugira na mba n’indi 11 252 ifite ubutujuje ibisabwa.

Uwo musanzu bawusabwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo mu Ntara y’Amajyepfo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinanzi mu Karere ka Huye.

Uko kwezi kwateguwe n’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu gukemura ikibazo cy’abatagira ubwiherero, ubuyobozi bwiyemeje kujya butanga amabati cyangwa amategura yo kubusakara naho abaturage bagacukura imyobo bakabutinda ndetse bakanabwubaka.

Hari hamwe na hamwe aho usanga abaturage gucukura iyo myobo, kubutinda no kubaka byarabananiye.

Urubyiruko rwasabwe gutanga umusanzu warwo muri ibyo bikorwa.

Ku ikubitiro bakoze umuganda mu Kagari ka Sazange bubaka ubwiherero 14, bakurungira inzu z’abaturage, basiza n’ikibanza cy’ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.

Ati “Icy’ibanze ni ukurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; twiyemeje ko tugomba kubikemura mu mezi atatu kandi ni ngombwa ko habaho ubufatanye. Turashimira urubyiruko rwaje kudufasha kandi tubasaba gukomeza kudufasha gukemura ibyo bibazo.”

Imibare yerekana ko mu Karere ka Huye hari ingo 328 zitagira ubwiherero. Abatuye muri izo ngo bituma mu bihuru cyangwa bakajya gutira mu baturanyi.

Hari kandi indi miryango 11 252 ifite ubwiherero butujuje ibisabwa kuko butindishije imitumba y’insina ubundi bukaba bwubakishije ibyatsi.

Perezida w’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Nsanzinka Prosper, yavuze muri uko kwezi bazakoresha amaboko yabo mu gufasha abaturage kuva mu bibazo bibugarije birimo no kubakira ubwiherero abatabufite.

Ati “Tuzakoresha amaboko yacu mu bikorwa bitandukanye; hari ukubaka ubwiherero kuko imiryango itabufite ni myinshi, uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, gukurungira amazu, kubakira abadafite aho kuba no gutera ibiti bifata ubutaka n’iby’imbuto.”

Nsanzinka avuga ko muri uko kwezi bazakoramo n’ibindi bikorwa birimo gushyiraho koperative y’urubyiruko muri buri murenge.

Mu bindi bazakora harimo ubukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge n’inda z’imburagihe ziterwa abangavu.

Umwe mu rubyiruko witwa Uwineza Gloria yavuze ko bishimira gutanga ubufasha mu gukemura ibibazo bihari kuko bibatoza kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Ati “Nitwe mbaraga z’igihugu kandi nitwe bayobozi b’ejo hazaza; tuba turi kwitoza uko tuzakorera abaturage n’uko tuzayobora neza dukemura ibibazo bihari.”

Uturere twose two mu Ntara y’Amajyepfo twiyemeje ko mu kwezi k’Ukuboza 2019 tuzaba twamaze gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo abatagira aho kuba, abadafite ubwiherero, abararana n’amatungo, abarwaye amavunja n’ibindi.

Mu Karere ka Huye hari n’ibindi bibazo bitandukanye birimo imiryango 193 itagira aho kuba na mba, imiryango 3 076 irarana n’amatungo mu nzu, abagera kuri 18 barwaye amavunja n’ibindi.

Abayobozi bifatanyije n'urubyiruko mu muganda wo gukemura ibibazo byugarije abaturage
Bafashije abaturage guhanga uturima tw'igikoni
Bakoze igikorwa cyo gusiza ikibanza ahazubakwa ibyumba by'amashuri
Biyemeje ko ibibazo bibugarije bazafatanya kubikemura
Bubakiye abaturage ubwiherero babafasha no gukurungira amazu
Perezida w’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Nsanzinka Prosper
Umuganda wabereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, aganira n'abaturage bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages