00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwo muri za Kaminuza rwasabwe kwiga rushaka icyatuma Afurika yigira

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 2 April 2017 saa 08:48
Yasuwe :

Impuguke mu mateka ndetse na Politiki mpuzamahanga zagiranye ibiganiro n’urubyiruko rwiga muri Kaminuza zitandukanye bagamije kurebera hamwe icyatuma Abanyafurika bigira bakava burundu mu gisa n’ubucakara ndetse n’ubukoloni bakibeshaho badategereje inkunga ziva mu bihugu byo ku yindi migabane.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Mata 2017, byateguwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bibumbiye hamwe mu muryango ‘Pan African Movement (PAM)’, ugamije kwimakaza ihame ry’ubunyafurika mu banyarwanda ndetse no mu batuye uyu mugabane.

Umuyobozi wa PAM muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dan Nkotanyi, yavuze ko bateguye gahunda yo gutumira impuguke mu mateka no muri politiki kugira ngo zibungure ubumenyi ku cyakomeza guteza imbere Afurika no kuyivana mu bukoloni n’ubucakara.

Nkotanyi ati “Kugeza ubu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye tumaze kugira abanyamuryango bagera ku 1 000 bamaze kwiyandikisha, ibiganiro nk’ibi twabiteguye kugira ngo tubinjizemo ingengabitekerezo yo gukunda Afurika no kuyiteza imbere, ndetse no kubikangurira abandi kugira ngo na bo baze dufatanye”.

Mu biganiro byatanzwe harimo ikivuga ku mateka ya Afurika n’umuryango PAM, ikivuga ku burezi n’impinduka zikenewe ngo ibyigwa bigire icyo bimarira ba nyirabyo, ndetse n’ikivuga ku mpinduka zifuzwa muri Politiki ya Afurika.

Mu batanze ibiganiro harimo Dr Eric Ndushabandi, umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bumenyi bwa Politiki, Prof François Masabo, umushakashatsi akaba n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze ndetse n’imibereho ya muntu, Polisi Denis n’abandi bayobozi ku nzego zitandukanye.

Mu biganiro byatanzwe hibanzwe ku guteza imbere Afurika, kugaragaza ko abayituye na bo bashoboye no kuyihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Impuguke zeretse urubyiruko uburyo Afurika yakolonijwe n’abazungu ndetse n’uko abayituye bajyanywe mu bucakara, zigaragaza ko ibyo bitazigera bigira iherezo mu gihe abanyafurika bakibeshwaho n’inkunga z’amahanga.

Protais Musoni, Umuyobozi wa PAM mu Rwanda yavuze ko icya mbere bibandaho ari ukwigisha Abanyarwanda n’abanyafurika by’umwihariko abakiri urubyiruko kugira ngo bahindure imyumvire bumve ko bakwiye kwigira kandi bakagirira ibihugu byabo akamaro.

Musoni ati “Inama ya mbere tubagira ni uko bagomba kwiga bagamije gukemura ikibazo runaka, buri wese akareba akavuga ati ‘mu Rwanda cyangwa muri Afurika hari ikibazo runaka, ngiye kwiga kugira ngo nzabe umwe mu bazatanga igisubizo’, ubwo urumva ko aba afite umusingi ukomeye cyane, ntaba abaye nka wawundi uvuga ngo ntegereje runaka uzabikora, aba yigize, akagira n’igihugu cye”.

Musoni yagaragaje ko kugeza ubu imbogamizi zigihari ari imyumvire ya bamwe bibwira ko ibisubizo by’ibibazo biri muri Afurika cyangwa mu bihugu byabo bizava hanze, indi ni abanyafurika bareba inyungu zabo bwite ntibite kuri sosiyete babamo, ndetse n’abumva ko bagomba kubeshwaho n’inkunga zabura ntibagire icyo bakora.

Mu bitekerezo byatanzwe n’abanyeshuri, bagaragaje ko bafite ubushake bwo guteza imbere Afurika no kuyitangira, basaba ko umuryango PAM wagezwa n’ahandi hatari muri Kaminuza kugira ngo ushinge imizi mu Rwanda no muri Afurika.

Ibiganiro byatanzwe byitabiriwe n’abanyeshuri bagera kuri 300 baturuka muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, Piass, na Kaminuza ya Kiramuruzi.

Nkwame Nkrumah, William Edward Burghardt (W.E.B) Du Bois, Jomo Kenyata, Julius Nyerere ni bamwe mu banyafurika bagarutsweho, mu batangije gushaka kwigenga kwa Afurika, bityo urubyiruko n’abandi banyarwanda muri rusange bakaba basabwa kubigiraho no gukomeza ibyiza batangiye.

PAM yabyukijwe bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2005 na ho muri Kaminuza y’u Rwanda itangizwa ku mugaragaro tariki ya 01 Mata 2016.

Abanyeshuri bari bakurikiye ibiganiro ari benshi
Basobanuriwe ko bagomba kugira uruhare mu gutuma Afurika yigira ikareka gutegereza ak'imuhana
Dr Eric Ndushabandi na Prof Francois Masabo
Dr Eric Ndushabandi atanga ikiganiro
Polisi Denis atanga ikiganiro
Protais Musoni, Umuyobozi wa PAM mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages