Imirimo yo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri uru rugo yatangiye ku wa 3 Ukwakira 2023, nyuma yo kubona imibiri itandatu mu ntanzi z’aha kwa Hishamunda Jean Baptiste w’imyaka 87, ubwo barimo bacukura umusingi wo kubaka urupangu rw’inzu.
Ni inzu yabagamo umukobwa we Dusabemariye Séraphine w’imyaka 65, wari warahawe icyo kibanza nk’umunani.
Uyu Dusabemariya nawe wabaga iwabo kwa Hishamunda mbere yo guhabwa uyu munani, amakuru ava mu baturanyi b’ahabereye ibi, bavuga ko mu myaka ya za 2010, ubwo hubakwaga iyi nzu yasenywe, aba bombi bahishiriye amakuru kuko ngo no mu isiza ry’ikibanza cyubatswemo iyi nzu, higeze kugaragara umubiri, ariko ngo birazinzikwa ntibyavugwa.
Gusa ngo abarokokeye muri aka gace bakunze gusaba ko hatangwa amakuru ku byabereye aha ariko agakomeza kugirwa ubwiru.
Uwonkunda Goretti, yabwiye IGIHE ko aka gace kari gatuwemo n’abari abasirikare barimo uwitwaga Ntambara, ndetse n’umuhungu wa Hishamunda witwaga Ringuyeneza bahimbaga Lin, bakaba baragize uruhare rukomeye muri Jenoside yabereye muri aka gace, cyane ko abo basirikare bari bafite n’imbunda.
Uwonkunda yakomeje avuga ko uyu muhungu wa Hishamunda, Ringuyeneza, ufungiye muri Gereza Huye, yari yaremeye icyaha anatanga amakuru make, kuko yirinze kuvuga iby’imibiri yari iwabo atinya ko byagira ingaruka ku muryango we.
Uwonkunda yavuze ko nk’abarokotse bibabaza cyane kubona nyuma y’imyaka 30 hari imibiri ikiboneka kandi baragiye basabwa gutanga amakuru ariko ntibibe.
Ati “abantu baba bakwiye gutanga amakuru y’abantu aho baguye tukabashyingura mu cyubahiro, nicyo inzibutso zagiriyeho. Dore nk’aba ntibabonetse ku makuru yatanzwe, ni nk’impanuka bagize ajya hanze. Iyo haje ikintu k’iki ni ugutoneka abacitse ku icumu, ni ugushinyagura.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko iki gikorwa cyo gushakisha imibiri gikomeje, hakazatangazwa imibare yose y’abishwe bakajugunywa hano mu minsi iri imbere ubwo bazaba basoje.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko imirimo yo gushakisha imibiri yagiye ikomwa mu nkokora n’uko bategereje guhabwa uburenganzira bwo kwemera kuba basenya izo nzu. Ngo habanje gukorwa igenagaciro ry’inzu n’igikoni cyayo bemeza ko nisenywa bakabura umubiri n’umwe, hazishyurwa miliyoni 29 Frw.
Mu ntango z’Ukwakira mu mwaka ushize ni bwo muri uru rugo hatangiye gutahurwa ko hari imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo hacukurwaga umusingi w’igipangu cy’urwo rugo, abafundi bagatangira kubona imibiri itarigeze ishyingurwa.
Hishamunda Jean Baptiste n’umukobwa we, Dusabemariye batawe muri yombi mu Ukwakira 2023, bakaba bagifunze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!