00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Uwamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu yagabiwe inka n’urubyiruko

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 February 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Irikujije Vincent wo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, yagabiwe inka n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Huye ndetse bamusiziriza n’ikibanza aho azubakirwa inzu kugira ngo akurwe mu manegeka.

Ni igikorwa yakorewe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gashyantare 2022 mu Mudugudu wa Nyamabuye mu Kagari ka Nyamabuye.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibokorwa no kubihuza mu rubyiruko rw’abakorerabushaka mu Karere ka Huye, Nsengimana Jean de Dieu, yavuze ko batekereje kumugabira inka no kumwubakira mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ati “Igihugu cyiza turimo uyu munsi ni cyo cyaduteye ishema ryo kugira ngo turebe umwe mu bagize uruhare mu kukibohora, duhereye hano iwacu kugira ngo twerekane ko natwe urubyiruko duhari kandi igikorwa bakoze ari icy’agaciro.”

Yakomeje avuga ko nk’urubyiruko basanzwe bakora ibikorwa byubaka igihugu kandi bazabikomeza ndetse by’umwihariko Irikujije Vincent bazakomeza gukurikirana imibereho ye ku bufatanye n’ubuyobozi.

Irikujije Vincent yavuze ko inka ahawe ayitezeho guhindura ubuzima bwe n’umuryango we bukarushaho kuba bwiza kandi yishimiye ko bagiye no gukurwa mu manegeka bagatuzwa ahantu heza ku mudugudu.

Ati “Ubu umutima wanjye wururutse mfite ibyishimo. Inka bampaye nzayifata neza nyibyaze umusaruro kuko ngiye kubona ifumbire mfumbire aho mbashije guhinga kandi izabyara abana banjye babone amata yo kunywa kandi ndizera ko ubuzima bwacu buzahinduka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata, yashimiye urubyiruko uburyo rukomeje kugaragaza ubushake bwo kubaka igihugu no gusigasira ibyagezweho.

Ati “Kuba babashije gutekereza bakabona ko uriya muturage akwiye kuva mu manegeka agahabwa n’inka ni igikorwa cy’urukundo kigaragaza ko urubyiruko dufite rutanga icyizere mu mikorere n’imiyoborere y’igihugu.”

Yasabye urubyiruko gukomeza umurava rufite wo kubaka igihugu abizeza ko ubuyobozi buzakomeza gukorana nabo no kubashyigikira mu bikorwa byiza.

Bamugabiye inka kugira ngo izamufashe guteza imbere imibereho ye
Biyemeje kuzakurikirana imiberreho ya Irikujije n'umuryango we kuko yagize uruhare mu kubuhora u Rwanda
Urubyiruko rw'abakorerabushake rwabanje gusiza ikibanza kizubakwamo inzu ya Irikujije Vincent
Irikujije Vincent n'umugore we bishimiye igikorwa cy'urukundo bakorewe n'urubyiruko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages