00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Yitabiriye amatora avuye kubagwa kwa muganga

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 16 July 2024 saa 03:27
Yasuwe :

Alphonsine Niyonsenga wo mu Karere ka Huye watoye akiva mu kinya nyuma yo kubyara abazwe, yavuze ko ishyaka ryo kuzuza inshingano yo kugira uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi ari ryo ryamuteye gusaba ko bamusunika mu kagare akajya gutora.

Ni umubyeyi wo mu Mudugudu w’Akakanyamaza mu Kagari ka Rango B, Umurenge wa Tumba, wabyariye mu Bitaro bya Butare agira amahirwe bihurirana n’uko muri ibi bitaro hashyizwe site y’itora mu rwego rwo korohereza abarwayi n’abarwaza gutora.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mubyeyi yavuze ko yabyutse mu gitondo, atangiye kwitegura ngo ajye gutora yumva igise kiramufashe, ahita ajya kwa muganga, kubyara ariko agenda asenga asaba Imana ngo imufashe abyare kare amasaha yo guhagarika itora ataragera.

Ati “Byarambaje cyane ubwo nari maze kwitegura ngo njye gutora ibise bikaba biramfashe, ndakomeza nsenga Imana nti ‘Mana umfashe barangize gutora nanjye ijwi ryanjye namaze kuriha umukandida wanjye nizeye”.

“Abaganga bahise bamfasha njya ku iseta mbyara mbazwe, banjyana mu cyumba ntegereza ko ikinya kinshiramo. Kikimara kunshiramo numvaga mfite imbaraga numva no kwigenza na kwigenza ariko barabyanga bansunika mu kagare njya gutora, nsanga impapuro z’itora zashize nabwo birongera birambabaza.”

Yakomeje avuga ko “Baratubwira ngo tube dutegereje, zije bahita bamfasha ntora umukandida wanjye ndumva nishimye kuko ijwi ryanjye narihaye umukandida mbona ubereye kuyobora u Rwanda”.

Niyonsenga avuga ko mu byo yishimira harimo kuba u Rwanda rutekanye no kuba umubyeyi utwite n’uwonsa bahabwa ubufasha butuma abana bakurana ubuzima bwiza.

Avuga ko afite intego yo gukora cyane akiteza imbere no kuboneza urubyaro kugira ngo abana batatu afite bakurane ubuzima bwiza.

Ati “Namwise Iganze Hirwa Yvan, ndamwifuriza kuzakorera igihugu akaba yaba nk’umupolisi, umusirikare se cyangwa akaba nk’umuyobozi ukomeye”.

Kuri Site y’itora ya CHUB hatoreye abantu barenga 700 harimo abaganga, abarwayi, abarwaza ndetse n’abandi bantu bari baje kwivuza ariko bari butahe.

Niyonsenga yishimiye ko yabashije kuzuza inshingano yo gutora
Yifuza ko umwana yabyaye ku munsi w'amatora yazaba umupolisi, umusirikare cyangwa umuyobozi ukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages