00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Burasirazuba: COPEDU Ltd yatangije inguzanyo ‘Umurabyo Uratinda’

Yanditswe na Iradukunda Samson
Kuya 3 October 2018 saa 04:05
Yasuwe :

Ikigo cy’Imari Iciriritse COPEDU Ltd cyamurikiye abatuye Intara y’Iburasirazuba inguzanyo nshya yitwa ’Umurabyo Uratinda’, ihabwa umukiliya mu gihe kitarenze iminsi itatu nubwo yaba afite indi nguzanyo.

Nyuma yo gutangiza ubu bwoko bushya bw’inguzanyo mu kwezi gushize mu mujyi wa Kigali ku bufatanyena Access to Finance Rwanda (AFR), ku wa Gatandatu tariki 29 Nzeri hari hatahiwe Intara y’Iburasirazuba, mu gikorwa cyabereye mu Kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Umurabyo Uratinda ni inguzanyo umukiliya wa COPEDU ltd usanzwe afite indi nguzanyo ashobora guhabwa mu gihe ahuye n’ikindi kibazo cyihutirwa gikeneye amafaranga.

Ikindi ni uko uyihabwa abona amafaranga yose akeneye, ariko nanone afitiye ubushobozi.

Icyo asabwa ni ukugaragaza ibyangombwa by’icyo amafaranga asaba agiye kuyakoresha kandi na COPEDU LTD ikabanza kwikorera igenzura.

Uyikeneye ashobora kuyisabira ku ishami rimwegereye.

Nk’uko Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri COPEDU Ltd, Uwamariya Caritas yabivuze, iyi nguzanyo uyisabye ashobora kuyibona ku munsi yayisabiyeho cyangwa umunsi ukurikiyeho ariko ntashobora kurenza iminsi itatu atarayihabwa igihe yujuje ibisabwa byose.

Yagize ati “Iyi nguzanyo yaje ikenewe na benshi kuko igoboka umuntu ukeneye amafaranga byihuse. Urugero, nk’umuntu ashobora kubona isoko ryihutirwa ryo kudodera abanyeshuri imyenda adafite amafaranga ahagije yo kwifashisha, kandi urumva ko iryo ntiriba ari isoko rizatinda. Aho rero niho ahita asaba inguzanyo “Umurabyo uratinda”, COPEDU ikamugoboka idatinze.”
Yavuze ko n’abahinzi badahejwe kuko hari igihe umuntu ahinga imyaka ye, agasanga igihe cyo kuyifumbira abuze ifumbire.

Yakomeje agira ati “Icyo si ikintu wavuga ngo nzaba ngikora. Aho, azajya ahita yegera COPEDU ltd imuhe inguzanyo yihuse afumbire imyaka ye ubundi azabone umusaruro nk’uwo yateganyije.”

“Ibi kandi ni nk’uko umuntu yabona isoko ryo gutekera abantu benshi mu birori runaka ariko adafite amafaranga yo gukoresha, uwo arashishikarizwa guhita yegera COPEDU ltd, akayereka gusa impapuro zigaragaza isoko yabonye, ikamuha inguzanyo agakorera amafaranga ubundi akishyura.”

Yanashishikarije abari bitabiriye umuganda ko nta muntu wamenye COPEDU ltd wakagombye kubura amafaranga y’umusoro igihe ibicuruzwa bye bigeze muri Gasutamo.

Muri iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubu bwoko bw’inguzanyo, abakozi ba COPEDU LTD bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro, mu muganda ngaruka kwezi wo gutema ibihuru no gusiba ikimoteri cyari cyugarije ahacumbitse abapolisi mu Mujyi wa Rwamagana.

COPEDU Ltd kandi yanafashije imiryango 15 igizwen’abantu 50, iyishyurira ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2018-2019.

Uwamariya yavuze ko imiryango yafashijwe ari iy’abatishoboye iyoborwa n’abagore, dore ko COPEDU Ltd isanzwe ifasha abagore by’umwihariko kuko “ukurusha umugore aba akurusha urugo, kandi ufashije umugore akaba afashije igihugu muri rusange.”

Umuturage wo mu Mudugudu wa Gahonogo watangiwe ubwisungane mu kwivuza, Uwingabire Olive, yashimiye COPEDU Ltd yamukuye “aho umwami yakuye Busyete” dore ko ngo atari azi aho azakura amafaranga yo kwivuza no kuvuza abe.

Yagize ati “Ndishimye cyane mu mutima. Byari byaraducanze, byaratuyobeye tutazi aho tuzakura mituweri, ariko Imana yo mu ijuru ishimwe yo yohereje COPEDU Ltd ikaba itugobotse cyane ko turi abapfakazi tutishoboye.”

Si ubwa mbere COPEDU Ltd ifasha abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro dore ko mu mwaka ushize ubakiye inzu umupfakazi utuye mu Kagali ka Sibagire, bikorwa mu gihe gito ku buryo yayitashyemo bitarenze iminsi ibiri.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri COPEDU, Caritas Uwamariya
Abakozi ba COPEDU bifatanyije n'abaturage mu muganda rusange ngarukakwezi usoza Nzeri
Aba bakozi bakoze umuganda wo gutema ibihuru no gusiba ikimoteri cyari cyugarije ahacumbitse abapolisi mu Mujyi wa Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages