Ingamba zafashwe zirimo gufunga inzu zubucuruzi zose usibye ahacuruzizwa ibiribwa, kuguma mu rugo, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, kugira isuku, kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza n’ibindi.
Amashuri n’insengero byarafunzwe ndetse n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zrahagarikwa kuko nabyo biri mu bihuza abantu benshi bakaba bashobora kwanduzanya.
Ubusanzwe Huye ni Umujyi wihariye kuko ugaragaramo abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye n’abiga mu yandi mashuri makuru ahagaragara. By’umwihariko mu masaha y’umugoroba mu mpera z’icyumweru [Weekend] haba hari urujya n’uruza rw’abantu bagiye mu tubari no mu bitarmo ndetse n’abarimo gutembera.
Muri iki gihe ibintu byahinduye isura kuko abantu bose basabwa kuguma iwabo mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.
Umunyamakuru wa IGIHE yatembereye mu Mujyi wa Huye mu masaha y’umugoroba areba uko abaturage bari gushyira mu bikorwa izo ngamba.
Mu mihanda yose yinjira mu Mujyi wa Huye hagaragara inzego z’umutekano zibaza umuntu wese uhanyuze aho ajya ndetse n’icyo agiye gukora.
Bitewe n’impamvu ifatika nko kujya kwivuza, guhaha cyangwa mu kazi inzego zibishinzwe zemeye ko gakomeza baramureka agatambuka ariko uwo bumva agiye mu bindi bitari ngombwa bamusaba gusubira mu rugo.
Mu mujyi wa Huye rwagati inzu zifunguye ni izicururizwamo ibiribwa na farumasi zibamo imiti naho izindi zose zirafunze.
Abaturage baboneka mu muhanda ni bake cyane kandi bigaragara ko bafite gahunda y’icyo bagiye gukora kuko ntawe uba ahagaze cyangwa yitemberera nk’uko mbere byahoze.
Ibinyabiziga nabyo ni bikeya mu muhanda ndetse usanga nko ku igare cyangwa moto hicayeho umuntu umwe; imodoka irimo abantu bakeya bicaye batandukanye. Ibyo binyabiziga akenshi biba bivuye guhaha ibiribwa cyangwa bitwaye abakozi bavuye ku kazi.
Mu nzu zicururizwamo ibiribwa usanga abantu barimo ari bakeya buri wese akora ikimuzanye agahita ataha. Ikindi ni uko kuzinjiramo bisaba buri wese kubanza gukaraba intoki akoresheje amazi n’isabune cyangwa alcool.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri rusange abaturage bari gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho mu gukumira ikiwrakwira rya COVID-19 kandi ubuyobozi ku bufatanye n’inzego z’umutekano bakomeje kubigenzura.
Ati “Muri rusange ubona ko abaturage bamaze kubisobanukirwa ndetse natwe nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano turahari kugira ngo dukomeze kugenzura uko byubahirizwa.”
Yagaragaje ko hari zimwe mu mbogamizi bagihura nazo zishingiye ku myumvire y’abaturage kuko hari bamwe bajya guhaha ntibahite bataha cyangwa ugasanga hari urubyiruko rujya guhagaraga mu dusantere ntacyo ruri kuhakora.
Sebutege avuga ko hari bagera ku 167 barenze ku mabwiriza bakora amakosa arimo kwimurira utubari mu rugo, abandi bazamura ibiciro by’ibiribwa bityo bahabwa ibihano birimo gucibwa amande.
Ati “Hamaze guhanwa abatubahiriza amabwiriza ndetse n’abazamura ibiciro. Kuva gahunda yatangira hari abaturage bagera ku 167 bagiye bahanwa ku mpamvu zitandukanye; abenshi ni abimuriye utubari mu rugo ndetse n’abacuruzi bazamuye ibiciro.”
Kugeza ubu mu Karere ka Huye habarurwa abaturage bagera kuri 388 bahaje baturutse mu tundi turere kuko aho bakoraga imirimo yahagaze.
Abo basabwe kuguma mu ngo zabo bitwararika kandi uwagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 birimo gukorora, guhumeka nabi, kugira umuriro, n’ibindi akihutira guhamagara nimero itishyurwa 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 60 banduye icyorezo cya COVID-19.







































Ibitekerezo 0