Iki cyicaro kizaba giherereye muri Kaminuza ya UNILAK, kiri ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho byitezwe ko kizajya gikoreshwa n’abashakashatsi b’ingeri zitandukanye by’umwihariko ku birebana no guteza imbere umutungo kamere no kubungabunga ibidukikije.

Iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2023, ubwo iyi UNILAK yakiraga inama mpuzamahanga y’abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yagaragaje ko hagendewe ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’uburyo byose bishyize imbere kwimakaza ubushakashatsi ari byo byatumye bahitamo gushyira iki cyicaro mu Rwanda.

Yagize ati “Twishimiye kubatangariza ko dufunguye ku mugaragaro, icyicaro cy’ikigo cy’u Bushinwa gihuriweho na Afurika mu gukora ubushakashatsi. Iki kigo kizagira uruhare rukomeye mu bushakashatsi ku Rwanda no gukomeza umubano w’ibihugu byombi.”

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, aherutse gutangaza ko Sino-Africa Joint ari ikigo cyashyizweho kigamije iterambere ry’ibihugu bya Afurika, kugirana imikoranire na Kaminuza zo kuri uwo mugabane n’izo mu Bushinwa n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo, Sino-Africa Joint Research Center (SAJOREC), Prof. Wang Qingfeng, yagaragaje ko gufungura icyicaro i Kigali bizafasha n’ibihugu byo mu Karere byifuza gukora ubushakashatsi.

Ku rundi ruhande abakora ubushakashatsi bo mu Rwanda bagaragaza ko iki kigo kizabafasha kubona ibikoresho bigezweho byakifashishwa nk’uko Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibidukikije muri Kaminuza ya UNILAK, Dr Mupenzi Christophe, yabigarutseho.

Yagize ati “Umusaruro uzaturuka muri ubu bufatanye ni mwinshi nk’igihugu kiri kwiyubaka tugenda twigira ku byateye imbere. Aya ni amahirwe ngo twigire kuri bo. Ubushakashatsi ni urugendo kandi ni no kwiga. Twiteze ko tuzabigiraho ikoranabuhanga rigezweho rishobora kwifashishwa mu bushakashatsi.”

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UNILAK, Prof. Jean Ngamije, yagaragaje ko ishyirwaho ry’iki kigo rizafasha mu guteza imbere ubushakashatsi burengera ibidukikije mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Yanagarutse ku mubano wa UNILAK na Xinjiang Institute of Ecology and Geography (XIEG), watumye hakorwa ubushakashatsi butandukanye bugamije kurengera ibidukikije hanashyirwaho laboratwari zo ku rwego rwo hejuru zipima amazi n'ubutaka.

Muri iyi nama abashakashatsi b'Abanyarwanda bagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’ubushakashatsi kuko binyuze muri za Kaminuza zitandukanye hakorwa ubushakashatsi bugamije kuzana impinduka ku mibereho y’abaturage.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ukora ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, Mapendo Mindje, yagaragaje uko ubushakashatsi busigaye buhabwa agaciro.

Yagize ati “Hari imbaraga nyinshi, u Rwanda rwashyize mu bushakashatsi kuko mbere byakorwaga n’abanyamahanga ariko ubu natwe turabigiramo uruhare. Mbere kumva umushakashatsi ukora ku nyoni, ibikeri, inigwahabiri n’ibindi wasangaga bikorwa n’abanyamahanga ariko ubu Abanyarwanda bamaze kugira imbaraga n’ubuhanga bwo gukora ubwo bushakashatsi.”

Aba bashakashatsi bagaragaje ko imbogamizi bagira zirimo kubura ubushobozi, uburyo bwo kubika amakuru y’ubushakashatsi yakusanyijwe n’intege nke mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyagaragajwe mu bushakashatsi.

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yasabye abashakashatsi b’Abanyarwanda bari mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Yabasabye gukora ubushakashatsi bufite ireme aho gukoporora iby’abandi bakoze ahubwo bagakora iby’umwimerere bitanga ibisubizo n’amakuru akenewe mu kubungabunga ibidukikije n’iterambere muri rusange.

Abashakashatsi beretswe ko hari amahirwe mu gukora ububungabunga ibidukikije
Abashakashatsi beretswe ko hari amahirwe mu gukora ububungabunga ibidukikije
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yashimye umubano w'ibihugu byombi ukomeje gutera imbere
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yashimye umubano w'ibihugu byombi ukomeje gutera imbere
Iyi nama yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye
Iyi nama yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye
Umushakashatsi w'Umushinwa Lanhai Li yagaragaje ko ashaka gukora ubushakashatsi ku ngaruka z'imyuzure n'ibiza yifashishije u Rwanda
Umushakashatsi w'Umushinwa Lanhai Li yagaragaje ko ashaka gukora ubushakashatsi ku ngaruka z'imyuzure n'ibiza yifashishije u Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Sino-Africa Joint Research Center (SAJOREC), Prof. Wang Qingfeng, yashimangiye inyungu abashakashatsi bo mu Rwanda bazakura mu gushyira icyicaro cy'iki kigo mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Sino-Africa Joint Research Center (SAJOREC), Prof. Wang Qingfeng, yashimangiye inyungu abashakashatsi bo mu Rwanda bazakura mu gushyira icyicaro cy'iki kigo mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UNILAK, Prof. Jean Ngamije, yagaragaje ko ishyirwaho ry’iki kigo rizafasha guteza imbere ubushakashatsi
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UNILAK, Prof. Jean Ngamije, yagaragaje ko ishyirwaho ry’iki kigo rizafasha guteza imbere ubushakashatsi
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yasabye gushyira imbaraga mu bushakashatsi bw'umwimerere kandi butanga ibisubizo
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yasabye gushyira imbaraga mu bushakashatsi bw'umwimerere kandi butanga ibisubizo
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UNILAK, Prof. Jean Ngamije, yagaragaje ko ishyirwaho ry’iki kigo rizafasha n'Umuyobozi muri SOJOREC bafungura ku mugaragaro icyicaro cyayo mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UNILAK, Prof. Jean Ngamije, yagaragaje ko ishyirwaho ry’iki kigo rizafasha n'Umuyobozi muri SOJOREC bafungura ku mugaragaro icyicaro cyayo mu Rwanda
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibidukikije muri Kaminuza ya UNILAK, Dr Mupenzi Christophe, yagaragaje ko ishaka gukora ubushakashatsi ku miterere y'ubutaka ihereye i Rwamagana
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibidukikije muri Kaminuza ya UNILAK, Dr Mupenzi Christophe, yagaragaje ko ishaka gukora ubushakashatsi ku miterere y'ubutaka ihereye i Rwamagana
Abashakashatsi batandukanye bitabiriye iyi nama
Abashakashatsi batandukanye bitabiriye iyi nama
Aba bashakashatsi basabwe gushyira imbaraga mu bushakashatsi butanga impinduka
Aba bashakashatsi basabwe gushyira imbaraga mu bushakashatsi butanga impinduka

Amafoto: Dukundane Ildebrand