Iki cyicaro kizaba giherereye muri Kaminuza ya UNILAK, kiri ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho byitezwe ko kizajya gikoreshwa n’abashakashatsi b’ingeri zitandukanye by’umwihariko ku birebana no guteza imbere umutungo kamere no kubungabunga ibidukikije.
Iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2023, ubwo iyi UNILAK yakiraga inama mpuzamahanga y’abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yagaragaje ko hagendewe ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’uburyo byose bishyize imbere kwimakaza ubushakashatsi ari byo byatumye bahitamo gushyira iki cyicaro mu Rwanda.
Yagize ati “Twishimiye kubatangariza ko dufunguye ku mugaragaro, icyicaro cy’ikigo cy’u Bushinwa gihuriweho na Afurika mu gukora ubushakashatsi. Iki kigo kizagira uruhare rukomeye mu bushakashatsi ku Rwanda no gukomeza umubano w’ibihugu byombi.”
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, aherutse gutangaza ko Sino-Africa Joint ari ikigo cyashyizweho kigamije iterambere ry’ibihugu bya Afurika, kugirana imikoranire na Kaminuza zo kuri uwo mugabane n’izo mu Bushinwa n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo, Sino-Africa Joint Research Center (SAJOREC), Prof. Wang Qingfeng, yagaragaje ko gufungura icyicaro i Kigali bizafasha n’ibihugu byo mu Karere byifuza gukora ubushakashatsi.
Ku rundi ruhande abakora ubushakashatsi bo mu Rwanda bagaragaza ko iki kigo kizabafasha kubona ibikoresho bigezweho byakifashishwa nk’uko Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibidukikije muri Kaminuza ya UNILAK, Dr Mupenzi Christophe, yabigarutseho.
Yagize ati “Umusaruro uzaturuka muri ubu bufatanye ni mwinshi nk’igihugu kiri kwiyubaka tugenda twigira ku byateye imbere. Aya ni amahirwe ngo twigire kuri bo. Ubushakashatsi ni urugendo kandi ni no kwiga. Twiteze ko tuzabigiraho ikoranabuhanga rigezweho rishobora kwifashishwa mu bushakashatsi.”
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UNILAK, Prof. Jean Ngamije, yagaragaje ko ishyirwaho ry’iki kigo rizafasha mu guteza imbere ubushakashatsi burengera ibidukikije mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Yanagarutse ku mubano wa UNILAK na Xinjiang Institute of Ecology and Geography (XIEG), watumye hakorwa ubushakashatsi butandukanye bugamije kurengera ibidukikije hanashyirwaho laboratwari zo ku rwego rwo hejuru zipima amazi n'ubutaka.
Muri iyi nama abashakashatsi b'Abanyarwanda bagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’ubushakashatsi kuko binyuze muri za Kaminuza zitandukanye hakorwa ubushakashatsi bugamije kuzana impinduka ku mibereho y’abaturage.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ukora ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, Mapendo Mindje, yagaragaje uko ubushakashatsi busigaye buhabwa agaciro.
Yagize ati “Hari imbaraga nyinshi, u Rwanda rwashyize mu bushakashatsi kuko mbere byakorwaga n’abanyamahanga ariko ubu natwe turabigiramo uruhare. Mbere kumva umushakashatsi ukora ku nyoni, ibikeri, inigwahabiri n’ibindi wasangaga bikorwa n’abanyamahanga ariko ubu Abanyarwanda bamaze kugira imbaraga n’ubuhanga bwo gukora ubwo bushakashatsi.”
Aba bashakashatsi bagaragaje ko imbogamizi bagira zirimo kubura ubushobozi, uburyo bwo kubika amakuru y’ubushakashatsi yakusanyijwe n’intege nke mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyagaragajwe mu bushakashatsi.
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yasabye abashakashatsi b’Abanyarwanda bari mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije kubyaza umusaruro amahirwe ahari.
Yabasabye gukora ubushakashatsi bufite ireme aho gukoporora iby’abandi bakoze ahubwo bagakora iby’umwimerere bitanga ibisubizo n’amakuru akenewe mu kubungabunga ibidukikije n’iterambere muri rusange.











Amafoto: Dukundane Ildebrand


Ibitekerezo 0