00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hari kugeragerezwa ikoranabuhanga rizahindura ubwikorezi

Yanditswe na Léonidas Muhire , Mutangana Elie
Kuya 16 October 2026 saa 07:49
Yasuwe :

Ikigo cya Ecofleet Solutions gishinzwe gucunga ubwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali, kiri kugerageza ikoranabuhanga rizajya rifasha abagenzi kumenya igihe bisi bategereje izabagereraho, mu gihe hanategurwa porogaramu ya telefone izabafasha gutegura ingendo zabo.

Iri koranabuhanga ni kimwe mu bikorwa bigamije kuvugurura ubwikorezi rusange muri Kigali, nyuma y’impinduka zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2025, ubwo Ecofleet Solutions yatangizwaga.

Iki kigo cyahawe inshingano zo gucunga ubwikorezi bw’abantu mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, aho cyatangiye gucunga amafaranga yishyurwa n’abagenzi, mu gihe ibigo bitwara abagenzi byakomeje gutanga akazi ku bashoferi no kwita ku mitangire ya serivisi.

Izi mpinduka zaje mu rwego rwo gukemura ibibazo byari bimaze igihe bigaragara mu gutwara abantu, birimo gutinda kwa bisi muri gare no ku byapa, bitewe n’uko hari igihe ibigo bitwara abagenzi byategerezaga ko imodoka zuzura kugira ngo zihaguruke.

Mu zindi ngamba zafashwe harimo kongera umubare wa bisi, gushyiraho ibisate by’imihanda byazihariwe no kugena amasaha yihariye zigenerwa kugira ngo zigabanye igihe zitakaza mu muvundo w’ibinyabiziga.

Ibyapa 200 bizajya byerekana igihe bisi zigera aho abagenzi bazitegerereje

Mu rwego rwo kurushaho korohereza abagenzi, Ecofleet Solutions yatangije igerageza ry’ingaragazamashusho zishyirwa ku byapa bisi zihagararaho, zikagaragaza igihe gisigaye ngo zihagere.

Kuri ubu iri koranabuhanga ryatangiye kugeragerezwa ku byapa bibiri byo muri Kigali.

Kimwe giherereye hafi ya Sonatubes, ku cyapa cy’abagenzi berekeza i Remera, ikindi kikaba kiri ku Gishushu, ahategerwa imodoka zijya mu Mujyi rwagati.

Izi ngaragazamashusho zihuza amakuru y’aho bisi ziherereye n’igihe ziteganyijwe kugera ku cyapa, ku buryo umugenzi ashobora kumenya niba imodoka ategereje ikiri muri gare cyangwa yahagurutse.

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yabwiye IGIHE ko iri ari igerageza rya kabiri ry’ubu buryo, nyuma y’irya mbere ritatanze umusaruro wari witezwe.

Yasobanuye ko nirigenda neza, iki kigo kizatumiza izindi ngaragazamashusho 200 zizashyirwa ku byapa bitandukanye byo muri Kigali.

Ati “Igerageza nirigenda neza mu mpera z’uku kwezi tuzafata umwanzuro wo gutumiza izindi ngaragazamashusho 200. Dushingiye ku gihe bimara kuko tuzaba twtanze komande bizafata igihe kitari munsi y’ukwezi n’igice n’ibindi bizakurikiraho byose. Duteganya ko muri Gashyantare 2027 zaba zamaze kutugeraho ku buryo muri Werurwe uwo mwaka twaba twamaze kuzigeza ku byapa zitangire zikore nta gihindutse.”

Uretse ingaragazamashusho zishyirwa ku byapa, Ecofleet Solutions iri gutegura porogaramu ya telefone izajya ifasha abagenzi kumenya uko bategura ingendo zabo.

Binyuze muri iyo porogaramu, umugenzi azajya abasha kumenya icyapa kimwegereye, igihe bisi ihagerera ndetse n’aho ayifatira kugira ngo agere aho yifuza kujya.

Rukera yasobanuye ko iri koranabuhanga rizafasha abagenzi kugabanya igihe bamara bategereje imodoka, kuko bazajya babanza kumenya igihe bisi zibagereraho.

Ati “Niba umuntu wenda ari kuva i Gikondo agiye i Kabuga azajya abona icyapa ategeraho kimwegereye, igihe bisi iri buhagerere n’aho iri buhahagarare noneho amenye neza uko ategura urugendo rwe. Ni ibintu tucyubaka tugenda twongeramo ibindi ku buryo bizagera igihe tubona ko ikoranabuhanga dushaka ribonetse.”

Izi ngaragazamashusho na porogaramu ya telefone bizajya byifashisha ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo hamenyekane aho bisi ziherereye n’igihe ziteganyijwe kugera ku byapa.

Amakuru azajya ahurizwa mu kigo cyabugenewe, aho abakozi bazajya bakurikirana imikorere y’ubwikorezi rusange.

Izi nsakazamashusho zifite umurasire uziha ingufu z'amashanyarazi

Abagenzi bishimiye iri koranabuhanga, ariko basaba ko rinozwa

Bamwe mu bagenzi IGIHE yasanze ku cyapa cyo ku Gishushu bavuze ko iri koranabuhanga ritangiye kubafasha kumenya igihe bisi bategereje zibagereraho.

Basobanuye ko ribafasha gufata umwanzuro wo gukomeza gutegereza bisi cyangwa gukoresha ubundi buryo bw’ubwikorezi, bitewe n’igihe imodoka iteganyijwe kuhagera.

Umwe muri bo yagize ati “Iyo hatabayeho umuvundo mwinshi w’imodoka iri koranabuhanga rirakora kuko ridufasha kutirirwa dutonze umurongo tutazi igihe imodoka iri buzirire.”

Icyakora, aba bagenzi bagaragaje ko hakiri ibikwiye kunozwa, cyane cyane mu gihe habaye umuvundo w’ibinyabiziga.

Bavuze ko hari igihe bisi igera ku cyapa itinze kurusha igihe cyari cyagaragajwe ku ngaragazamashusho, rimwe na rimwe ikahagera icyarimwe n’iyari yayikurikiye.

Basabye ko iri koranabuhanga ryajya rivugurura amakuru y’igihe bisi zigerera ku byapa, hashingiwe no ku muvundo uri mu muhanda.

Abagenzi bagira amahitamo yo gutega bisi cyangwa moto bitewe no kuba bazi igihe bisi ihagerera
Abagenzi bakoresha icyapa cyo ku Gishushu batangiye gukoresha iri koranabuhanga ryerekana aho bisi zigeze
Iyi nsakazamashusho igaragaza igihe gisigaye ngo bisi igere mu cyapa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages