00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hari kwigirwa uko amahoro yarushaho kwimakazwa ku Isi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 11 July 2023 saa 07:55
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yahurije hamwe abashakashatsi bo mu bihugu bitandukanye, abanyeshuri, abayobozi mu nzego za Leta n’indi miryango, mu nama mpuzamahanga igamije kurebera hamwe uburyo bwiza bwakoreshwa mu kwigisha amahoro no gusangira ubunararibonye ibihugu bahagarariye bikoresha mu kuyabiba.

Ni inama y’iminsi itatu yatangijwe kuri uyu wa 11 Nyakanga 2023 iri kubera muri Camp Kigali, ikaba igamije kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye bw’ibihugu mu kubaka amahoro, ku buryo ibizayivugirwamo bizakoreshwa mu bushakashatsi buzifashishwa mu kugira inama ibihugu bigashyira imbaraga ahari icyuho mu kubaka amahoro.

Yitabiriwe na bamwe mu bayobozi n’abanyeshuri ba UR, abahagarariye Kaminuza ya Kent State yo muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’abahagarariye Umuryango wigenga w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi (Aegis Trust).

Inzego zirimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) na Polisi y’u Rwanda na zo zahagarariwe n’abandi barimo abashakashatsi bahagarariye ibihugu bitandukanye.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwigisha amahoro by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku buryo ubu Abanyarwanda mu ngeri zose babanye nta wishisha undi ndetse n’amahanga asigaye afatira urugero rwiza ku Rwanda mu kubaka amahoro.

Ati ‘‘Ingamba zagiye zifatwa na Leta haba mu guhindura integanyanyigisho muri porogaramu zigishwa zaba izo mu mashuri, zaba izo mu bantu rusange (...), byagiye bitanga icyizere. Uyu munsi ubu dufite abanyeshuri bari mu ishuri bose biyumvanamo ntawe utekereza muri ya macakubiri atandukanye, ibyo rero ntabwo byizanye.’’

Dr. Kayihura yavuze kandi ko yaba iyi kaminuza n’andi mashuri bashyira imbaraga mu gutanga inyigisho zibiba amahoro mu banyeshuri, ibitandukanye cyane n’izakoreshwaga zabibaga urwango n’amacakuburi mu banyeshuri, mbere ya Jenoside.

Yongeyeho ko amahoro atari ay’umunsi umwe, bityo ko yaba inzego za Leta, abikorera, amadini n’abaturarwanda muri rusange, bakomeza gufatanyiriza hamwe mu gushyigikira ibikorwa byose bizana amahoro.

Umunyeshuri w’Umunyarwanda wiga muri Kaminuza ya Kent State, Niyonzima Pacifique, yavuze ko nk’Abanyarwanda biga mu mahanga bazagira uruhare mu gusobanura amateka y’u Rwanda n’aho rugeze rwubaka amahoro, ku buryo yaba abashakashatsi cyangwa abandi ntawe uzayagoreka bahari.

Ati ‘‘Ubushakashatsi tuzajya dukora ntituzajya tubukora twenyine, tuzajya tubukorana n’abanyamahanga (...), icyo gihe rero nk’abenegihugu hari byinshi tuba tugomba kubereka no kubabwira kuko amateka ni ayacu, akenshi iyo tutabikoranye barayatuvugira bakayavuga uko atari’’.

Umuyobozi wa Aegis Trust ku Isi, Dr. James Smith, mu kiganiro cye yagarutse ko bihe bibi u Rwanda rwanyuzemo by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Leta yafashe ingamba zitandukanye mu kongera kubaka igihugu kirimo amahoro.

Yanakomoje ku bikomere iyi Jenoside yasigiye abayirokotse yaba ku babuze abayiciwemo ndetse n’abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu muri icyo gihe bakanduzwa indwara zirimo agakoko gatera SIDA, ahamagarira ibihugu byose gukora igishoboka mu kubiba amahoro ku buryo ibihe nk’ibyo bitazagaruka.

Ati ‘‘Mu bapfuye hari abataranashyingurwa. U Rwanda rwatewe ibikomere bikabije, Jenoside yarakomeje, abagore bafashwe ku ngufu muri icyo gihe nyuma bagenda bapfa buhoro buhoro bishwe n’agakoko gatera SIDA, (...) akarengane kariyongera muri buri nguni yose hano mu Rwanda.’’

Dr. Smith yakomeje ati ‘‘Amezi make nyuma ya Jenoside, kwigisha amahoro n’ubwiyunge ntibyumvikanaga, ariko ubu birahari.’’

Yibukije ko kubiba amahoro ari ibintu byagirwamo uruhare n’umuntu wese atanga urugero rwa Gisimba Damas, uherutse kwitaba Imana, wagize uruhare mu kurokora abatari bake muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi atari mu bahigwaga.

Aegis Trust na Kaminuza ya Kent State ni bo bafatanyabikorwa ba Kaminuza y’u Rwanda mu gutegura iyi nama yitezweho kuzatangirwamo ibitekerezo, ikanasesengura ubushakashatsi bwo mu myaka yashize harebwa uruhare rw’u Rwanda n’ibindi bihugu mu kubaka amahoro, ibizayivugirwamo bikazanifashishwa mu bundi bushakashatsi.

Dr. Mandy Munro-Stasiuk wahagarariye Kaminuza ya Kent State na we yavuze ko iyi nama yitezweho umusaruro ukomeye mu gukora ubushakashatsi, hashingiwe ku bitekerezo bizatangwa n’abayitabiriye, uko bazasangira amakuru y’ibihugu bahagarariye mu rugendo rwo kubaka amahoro, ubumenyi bazasangira ndetse n’ibindi bitandukanye bizayikorerwamo.

Urugendo rwo kubiba amahoro si rushya kuri Kaminuza y’u Rwanda, kuko mu 1999 yashyizeho Ikigo gishinzwe kurwanya Amakimbirane (Center For Conflict Management), hagamijwe kuziba icyuho cyatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubiba amahoro no kurwanya amakimbirane, bigakorwa hifashishijwe ubushakashatsi.

Iyi nama y'iminsi itatu izafatirwamo ingamba zakwimakazwa mu kurushaho gusigasira amahoro ku Isi
Kaminuza y’u Rwanda yahurije hamwe abashakashatsi bo mu bihugu bitandukanye, abanyeshuri, abayobozi mu nzego za Leta n’indi miryango, mu nama yo kurebera hamwe uburyo bwiza bwakoreshwa mu kwigisha amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages