‘Design Lab’ yafunguwe ku wa Kane, nicyo gikorwa cya mbere Co-Creation Hub (CcHUB) itangiye hanze ya Nigeria kuva yashingwa mu myaka umunani ishize.
Business Chief dukesha iyi nkuru ivuga ko mu myaka itanu iri imbere iki kigo giteganya gukoresha miliyoni 11 z’amadolari mu guhuriza hamwe abahanga mu bumenyi, ikoranabuhanga na ba rwiyemezamirimo bagafatanyiriza hamwe mu guhanga udushya tuzakemura ibibazo biri muri Afurika.
Minisitiri w’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya, Paula Ingabire, yavuze ko kuba Co-Creation Hub yafunguye ishami mu Rwanda ari intambwe ikwiye kwishimirwa.
Ati “U Rwanda rufite umuhate wo gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gutuma tuza imbere mu hantu habarizwa ibigo byubakiye ku ihangwa ry’udushya. Tubona ikoranabuhanga nk’uburyo bwo guteza imbere umuryango, intumbero duhuriyeho na CcHUB.”
Umuyobozi Mukuru wa CcHUB akaba ari nawe wayishinze, Bosun Tijani, yavuze ko gutekereza ibintu bishobora gushyirwa mu bikorwa bizatura Afurika umutwaro wo guhanga udushya tudafite icyo tumaze.
Ati “ Ni ngombwa kumva ko tutagomba gushaka ibisubizo byo kurangiza umuhango. Tugomba kubaka ibisubizo bigenewe abakeneye ibisubizo mu gukemura ibibazo biri mu muryango. Kwitabira ihangwa ry’udushya dushyirwa mu bikorwa bizafasha Afurika kudakomeza gutakaza umwanya”.
Tijani wavuze ko bahisemo gukorana n’u Rwanda bitewe n’uburyo rworohereza ishoramari, avuga ko binyuze muri iyi laboratwari ya CcHUB, bazakorana n’ibigo bidafite ubushobozi bwo gutekereza no kubaka udushya ku muvuduko nk’uw’ibigo bigitangira.
Ku ikubitiro CcHUB yahise yinjira mu bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kigiye gisanga ibindi bigo bikora imishinga ifitanye isano no guteza imbere ubuvuzi birimo; Go-Ga Lab, Nimcure na Safe Online.



















TANGA IGITEKEREZO