Abakandida batatu bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu barimo Dr Frank Habineza wa Greeen Party, umukandida wigenga Mpayimana Phillippe na Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi basoje kuri uyu wa 2 Kanama 2017 ibikorwa byo kwiyamamaza bari bamazemo iminsi 20.
Nk’uko byagenze mu rukerera rwo kuya 14 Nyakanga, ubwo mu bice byose by’igihugu hari hashyizweho ibirango n’ibyapa byamamaza abakandida, kuri uyu wa 3 Kanama 2017, mu gushyira mu bikorwa ibwiriza rya NEC byose byahise bimanurwa.
NEC yari yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nta kirango cy’ishyaka cyangwa umukandida wigenga wiyamamariza kuba Perezida cyangwa amatangazo n’ibindi bikorwa bibaranga cyagombaga kugaragara aho ariho hose.
IGIHE yakusanyije amafoto agaragaza isura y’ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali byagaragaragamo ibyo birango, cyane cyane mu masangano y’imihanda ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi, aho byamaze kururutswa mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo amatora imbere mu gihugu atangire.
Abanyarwanda baba mu mahanga bazindukiye mu itora rya Perezida wa Repubulika mu gihe ababa imbere mu gihugu bazatora kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Kanama 2017.
Mu mafoto: Imiterere y’ibice bimwe bya Kigali nyuma y’ibikorwa byo kwamamaza



















TANGA IGITEKEREZO