Ayo masezerano agamije gufasha abantu bafite ibigo bito by’ubucuruzi cyangwa irindi shoramari bakorana na I&M Bank Rwanda cyangwa bifuza gukorana na yo kuzajya bafashwa kwishyurirwa ubwishingizi muri Old Mutual Insurance.
I&M Bank Rwanda izajya ikorana bya hafi n’ikigo cy’ubucuruzi cyangwa irindi shoramari cyifuza ubwishingizi bwaba ubwo kuvuza abakozi cyangwa ubw’ibicuruzwa n’imitungo byabo.
Binyuze muri ubu bufatanye hari gahunda ya Heza Care izafasha abacuruzi bato (MSME) guhabwa ubwishingizi bw’abakozi nubwo ikigo cyaba gifite umubare muto ushoboka.
Bazahabwa kandi ubwishingizi bw’ibyo bakora burimo ubushingiye ku mitungo nk’ubw’inkongi, ibihombo biterwa no kwibwa, impanuka, inzu, ibinyabiziga n’ibindi bishobora gutuma ikigo gihagarika imirimo cyakora bitunguranye biturutse ku bihe bidasanzwe.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Mutimura Benjamin, yagaragaje ko ubufatanye hagati y’impande zombi buzahoraho kandi ko bifuza gufatanya mu gukemura imbogamizi zatumaga ibigo bito bitishinganisha.
Ati “Akenshi abantu urababaza impamvu batagira ubwishingizi bakakubwira ko buhenze, aha twazanye uburyo bubafasha kwishyura ubwishingizi hagati y’amezi 10 na 12 cyane ko ubwishingizi bwinshi buvugururwa buri mwaka.”
“Twashyizeho uburyo umuntu yajya agura ubwishingizi akishyura mu byiciro, yaba ashaka ko twongera kumuguriza nabyo ni byiza kuri twe. Icyo twifuza ni uko abantu bagira umutekano ushingiye ku kugira ubwishingizi.”
Binyuze muri ubu bufatanye, I&M Bank izajya ifasha abifuza ubwishingizi ariko badafite ubushobozi budahagije basanzwe bakorana na yo nabifuza gukorana na yo, ikabishyurira ku nguzanyo bigendanye n’ubwishingizi bifuza bakajya bayishyura mu byiciro kandi ku nyungu nto.
Umuyobozi w’Ishami ry’Abacuruzi bato muri I&M Bank Rwanda, Abijuru Christian, yagaragaje ko kuri ubu bafite abacuruzi bato barenga 8000 kandi biganjemo abagorwaga no kugira ubwishingizi ndetse biteguye kwakira n’abandi bifuza gukorana na banki mu bikorwa byabo by’iterambere.
Ku rundi ruhande Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwishingizi Old Mutual, Nibishaka Annie, yagaragaje ko iyi gahunda igamije gufasha mu gukemura ikibazo cy’abantu badatinyuka gahunda yo kwishinganisha no gushingana ibyo bakora.
Ati “Urebye uko Abanyarwanda bafata ubwishingizi biracyari hasi cyane ariko iyo ubabajije bagusobanurira ko amafaranga twishyuza ari menshi ukumva ko babona ari ikintu kiri ngombwa. Twatekereje gufasha imishinga mito kubera ko ari bo usanga bahura n’ibibazo iyo bamaze gutangira. Ubu bufatanye bizafasha ibigo byacu gufasha ababigana kugira umutekano n’iterambere ku bakiliya bacu.”
Ubusanzwe itegeko rigenga ubwishingizi risobanura ko umuntu abuhabwa ari uko yishyuye amafaranga yose akenerwa ku gihe runaka kiba cyaratanzwe ari na cyo gikunze kugora ibigo bito bityo I&M Bank igiye kuborohereza muri byo.
I&M Bank Rwanda izajya itanga inguzanyo nta ngwate isabwe ikigo cyifuza ubwishingizi ari nayo mpamvu ibigo bito n’ibiciriritse byasabwe guharanira ko byakungukira muri ubu bufatanye bugamije kuzamura ingano y’abitabira serivisi z’ubwishingizi no kumva batekanye mu byo bakora.







Ibitekerezo 0