I&M Bank-Rwanda yahoze yitwa Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) yahaye impamyabushobozi abantu 19 bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse basoje amahugurwa y’iminsi ine yari agamije kubongerera ubumenyi mu bucuruzi.
Umuyobozi mukuru wa I&M Bank, Sanjeev Anand yavuze ko aya mahugurwa yasojwe tariki ya 4 Kamena yateguwe mu rwego rwo gufasha abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse gusobanukirwa n’akazi kabo bakabasha no gukorana n’inzego zitandukanye.
Yagize ati “Aya mahugurwa tuyatanga tugamije gufasha abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kugirango barusheho gusobanukirwa uburyo bakomeza gukora ubucuruzi bwabo neza.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba washyikirije impamyabushobozi abitabiriye amahugurwa, yavuze ko mu bucuruzi ari ngombwa kumenya ibijyanye na bwo.
Yakomeje yitsa ku bumenyi bwo gukorana n’amabanki, inzego za Leta cyane cyane ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, ibi byose yasobanuye ko bisaba kugira ubumenyi bw’ibanze mu byerekeye gucunga amafaranga.
Minisitiri Kanimba yakomeje agira ati “Turashimira kandi dushyigikiye I&M Bank ku gikorwa cy’indashyikirwa nk’iki ihora ikora tunashishikariza andi ma banki ko yareberaho kugirango ajye atanga amahugurwa nk’aya afasha abacuruzi gusobanukirwa n’umwuga wabo.”
Callixte Nyilindekwe, ushinzwe ibigo biciriritse bigana I&M Bank, yavuze ko batazahwema gutanga amahugurwa ku bacuruzi kuko ari ngombwa, ati “Kugirango ubucuruzi butere imbere busaba abantu bafite ubumenyi natwe ni bwo tuzakomeza kubaha”.
Nyiransengiyumva Claire witabiriye amahugurwa yemeje ko hari byinshi agiye guhindura mu mushinga w’ubucuruzi bw’amabuye akorera mu Murenge wa Mageragere.
Yakomeje avuga ko aya mahugurwa azamufasha mu bucuruzi bwe akazabasha kubona inguzanyo kuko ubu afite ubumenyi bwo kuzuza dosiye iyisaba nta mananiza bitewe n’uko yabisobanuriwe neza.



















TANGA IGITEKEREZO