00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank yashyikirije uwarokotse Jenoside inzu ya miliyoni 4,5 Frw

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 May 2017 saa 08:23
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda, bwashyikirije Mutsindarwejo Caritas, warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, inzu ifite agaciro ka miliyoni enye n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Mutsindarwejo utuye mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, yabaga mu nzu idashinga, yubakiwe inziza, ifite ubwiherero, ubwogero n’igikoni, anashyikirizwa n’ibindi bikoresho byose byo mu rugo, ibiribwa n’ibindi.

Igikorwa cyo kubimushyikiriza cyabaye ku wa 4 Gicurasi 2017, cyabanjirijwe n’ibikorwa by’abakozi b’iyi Banki byo kuyitera irangi no kuyikoramo isuku.

Mutsindarwejo uvuga ko yabanje kugira uburwayi bukomeye butamwemereraga kuba mu nzu, rimwe na rimwe akagira n’ihungabana yashimiye I&M Bank ati “Ni ukuri ndanezerewe, nabaga mu kazu kabi. Baraje (Ibuka na I&M Bank) barambaza bazi ko ntemera kuko niberaga hanze(kubera uburwayi yamaranye imyaka irindwi). Ndemera baranyubakira mbona inzu nziza iruta iyo nabagamo nyagirwa. Ni ukuri ndishimye kandi Imana ibafashe bazanafashe n’abandi bababaye.”

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rukumbeli, Habimana Raymond, yagarutse ku buzima bw’uyu mubyeyi wafashijwe aboneraho umwanya wo gushimira I&M Bank ku gikorwa cyo kumwubakira.

Umuyobozi wa I&M Bank mu Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko muri rusange abakozi bayo bahujwe n’ibintu bitatu, birimo kubaka igihugu, kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside no kugira uruhare mu gusigasira amajyambere.

Robin yabwiye Mutsindarwejo ko I&M Bank izakomeza imutekereza kandi ko ari umuryango aho yagize ati “Ubutumwa twaguha, ni uko turi umuryango wawe, nturi wenyine. I&M Bank na yo igomba kugira uruhare kandi izakomeza ifashe mu kubakira abacitse ku icumu n’imiryango yabo. Uku ni ko komora ibikomere, ni na ko kubaka igihugu cyacu.”

Iyi Bank isanzwe itera inkunga imiryango y’abacitse ku icumu ibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi. Umwaka ushize na ho yubakiye umuryango wo mu Karere ka Kamonyi inawuha ibikoresho bitandukanye.

Abakozi ba I&M Bank Rwanda, baremeye Mutsindarwejo Caritas, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Mutsindarwejo yubakiwe inzu ifite agaciro ka miliyoni enye n’igice z’amafaranga y’u Rwanda
Abakozi ba I&M Bank Rwanda basiga amarangi ku nyubako yubakiwe Mutsindarwejo
Abari n'abategarugori n'abo ntibahatanzwe mu gutanga umusanzu wabo
Inzu yubakiwe Mutsindarwejo ifite ibyangombwa byose birimo igikoni, ubwogero n'ubwiherero
Mutsindarwejo utuye mu Murenge wa Rukumbeli mu Karere ka Ngoma, yabaga mu nzu itajyanye n'igihe
Uyu mubyeyi yahawe ibikoresho byo mu nzu birimo na matelas
Abakozi ba I&M Bank Rwanda batanze intebe zigezweho mu nzu nshya yubakiwe Mutsindarwejo
Umuyobozi wa I&M Bank mu Rwanda, Robin Bairstow, asuhuzanya na Mutsindarwejo Caritas
Byari ibyishimo bitomoye kuri Mutsindarwejo Caritas n'Umuyobozi wa I&M Bank mu Rwanda, Robin Bairstow mu nzu nshya
Mutsindarwejo Caritas na Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rukumbeli, Habimana Raymond
Mutsindarwejo Caritas n'umuhungu we ndetse n'umwuzukuru mu nzu nshya bubakiwe na I&M Bank Rwanda
Nyuma yo gushyikirizwa inzu, habayeho kwidagadura mu mbyino za Kinyarwanda

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages