Ibi bihembo bizwi nka 2018 RDB Business Excellence Awards, byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 18 Mutarama 2019 mu gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre.
Byatanzwe mu byiciro bitandukanye birimo igihembo cy’umushoramari w’umwaka wabaye I&M Bank, icy’umushoramari mushya w’umwaka ariwe Afriprecast ikora ibikoresho by’ubwubatsi naho igihembo cy’ikigo cyohereza ibintu mu mahanga cyegukanywe na Africa Improved Food (AIF) yari yegukanye igihembo cy’umushoramari w’umwaka mu 2017.
Igihembo cy’umucuruzi mushya wohereza ibintu mu mahanga cyahawe Garden Fresh yohereza mu mahanga umusaruro ukomoka ku buhinzi naho igihembo cy’uwagaragaje udushya kurusha abandi gihabwa Babyl, ikigo gifasha abantu kwisuzumisha no kwivuza binyuze kuri telefoni igendanwa.
Hanatanzwe igihembo cy’ishoramari ry’umugore w’umwaka cyegukanywe na Get It igira uruhare mu gutuma umusaruro ukomoka ku buhinzi by’umwihariko imboga n’imbuto ugera ku muguzi ukimeze neza naho icy’umushoramari muto cyahawe Cow Horns Rwanda ikora ibihangano by’ubugeni mu mahembe y’inka.
Igihembo cy’uwateje imbere ibikorerwa mu Rwanda cyegukanywe na Entreprise Urwibutso itunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi naho igihembo cy’umucuruzi mushya wateje imbere ibikorerwa mu Rwanda gihabwa East African Granite Industries ikora amakaro.
Ikigo gikora ubucuruzi buto n’ubuciriritse cy’umwaka cyabaye Pascal Technology Limited, gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ryibanda kuri porogaramu za mudasobwa zorohereza abacuruzi batandukanye mu gihe igihembo cy’umushoramari watanze serivisi nziza cyahawe Ivuriro Legacy Clinics.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko ari ingenzi cyane gushima uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu gihe umwaka ushize hagezwe kuri byinshi.
Ati “Bwa mbere RDB yabashije kwandika ishoramari rifite agaciro kari hejuru ya miliyari ebyiri z’amadolari, iyi ikaba ari inyongera ya 20% ugereranyije n’iryanditswe mu 2017”.
Yakomeje avuga ko igishimije kurushaho ari uko 26% by’iri shoramari riri mu mishinga ifitanye isano no kohereza ibicuruzwa mu mahanga, mu gihe inzego zirimo inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi n’ubworozi byihariye 57%.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb.Claver Gatete, wari umushyitsi mukuru, nawe yagarutse kuri ibi bihembo, avuga ko kuba byiyongera ndetse bikarushaho kuba byiza ari ikimenyetso ko urwego rw’abikorera rugenda rutera imbere.
Ati “Guverinoma yacu ifite intego imwe y’ingenzi ariyo kurushaho gutuma ubuzima bw’abaturage bacu burushaho kuba bwiza kugira ngo tugire igihugu gikungahaye. Ibi ntibishobora kugerwaho tudafite abikorera bahagaze neza n’iteranmbere ry’urwego rw’imari.”
Ibihembo bya RDB Business Excellence Awards bigamije kwereka abandi bashoramari icyitegererezo bakwiye kugenderaho mu kurushaho kunoza imikorere.
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Moise Niyonzima & Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO