Abakozi ba BCR bishwe muri Jenoside basaga 25 biciwe hirya no hino mu gihugu.
Ni igikorwa cyabaye kuwa 05 Gicurasi 2017, cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Kuri uru rwibutso, babanje kureba filimi mbarankuru ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, batambagizwa ibice bitandukanye byarwo bisobanura amateka y’u Rwanda, mbere na nyuma ya Jenoside, banashyira indabo ku mibiri y’inzirakarengane ihashyinguye.
Umujyanama w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Rutagengwa Philbert, yatanze ikiganiro kigaragaza ukuntu Jenoside itabaye itunguranye, aho yagarutse ku ivangura ryakorwaga mu kugena abajya kwiga mu mashuri hatagendewe ku wabitsindiye ahubwo bakavuga ko higa ubyemerewe, kwita abatutsi amazina y’udusimba agamije kubambura ubumuntu ku buryo uzabica azaba yumva ko yishe inyamaswa n’ibindi.
Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko ari umwanya wo kuzirikana abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubusa, by’umwihariko, iyi banki ikaba inazirikana abari abakozi ba BCR bishwe.
Rabin yavuze ko ahahise ntacyo umuntu yakora ngo ahahindure, ariko ko ahazaza yahahindura ashyira imbaraga mu gusigasira ibyagezweho binyuze mu gukomeza kubaka igihugu.
Yagaratse ku ruhare rwa I&M Bank mu bikorwa byo kubaka igihugu nk’aho yubakiye umukecuru warokotse Jenoside wo mu karere ka Ngoma inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose, avuga ko izakomeza by’umwihariko gufasha abacitse ku icumu anasaba Leta ko yakomeza gushyira imbaraga mu kuba hafi abacitse ku icumu.
Yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari yo nzira rukumbi yo kurinda ko Jenoside yazongera kubaho, aho yagize ati “Uramutse urwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside aho tuba cyangwa aho turi hose, Jenoside ntiyazongera kubaho ukundi.”
Iki gikorwa kibaye nyuma y’umunsi umwe, I&M Bank Rwanda ishikirije uwarokotse jenoside wo mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma, inzu ifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi 500 mu rwego rwo gukomeza kwita ku bacitse ku icumu.
Amafoto:Moses Niyonzima



















TANGA IGITEKEREZO