Byabaye kuri uyu wa mbere tariki 5 Ugushyingo 2018 aho ubuyobozi bukuru bwayo bwabanje gusangira no kuganira n’abakiliya bo mu Karere ka Huye nyuma bakomereza i Rusizi.
Umuyobozi Mukuru w’iyo banki y’ubucuruzi iri mu zikomeye mu Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko gahunda yo kwegera abakiliya, gusangira no kujya inama nabo isanzweho kuko ibafasha kunoza serivise babaha.
Ati “Aya ni amahirwe akomeye kuri twe yo kumva ibyifuzo byanyu no kumenya uko serivise tubaha zibageraho ndetse mukatugira inama y’icyo twakora kugira ngo turusheho kubaha serivise nziza.”
Abakiliya bayo bo muri Huye na Rusizi bafashe ijambo bahuriza ku gushima gahunda nziza yo gusangira nabo no kungurana ibitekerezo bagaragaza n’ibyo bifuza byavugururwa kugira ngo imikoranire irusheho kuba myiza.
Bigirimana Bosco wo mu Karere ka Huye ati “Ku kijyanye n’amasaha yo gufunga mufunga kare ku buryo mwongeyeho nk’isaha imwe mukajya mufunga saa moya byarushako kuba byiza. Muri bucuruzi saa kumi n’ebyiri tuba tugicuruza ku buryo iyo tuje kubitsa dusanga mwafunze.”
Nkurunziza Dieudoné wo muri Risizi we yagarutse ku cyo kongera amafaranga atangwa n’imashini izwi nka ATM akava ku bihumbi 200 asanzwe.
Mu bindi bitekerezo byatanzwe n’abakiliya harimo gushima serivise zitandukanye I&M Bank Rwanda ibagezaho zirimo n’ikoranabuhanga.
Bifuje kandi ko hakwihutishwa uburyo bwo gutanga inguzanyo kubayikeneye.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe abakiriya babitsa ku giti cyabo (Retail Banking) muri I&M Bank, Mwanangu Norbert, watanze ikiganiro yasobanuye ko ibyo abakiriya bifuje byose bigiye kwigwaho harebwa uko byashyirwa mu bikorwa.
Ati “Tugenda dukemura ibibazo dushingiye ku byifuzo byanyu kandi ari i Huye na Rusizi ndetse n’ahandi tuzajya tuzagenda twumva ibyo mwifuza tubishyire mu bikorwa kugira ngo turusheho gukorana neza.”
Muri icyo gikorwa abakiliya bari kugenda basobanurirwa na gahunda nshya y’ikoranabuhanga bazaniwe yitwa ‘Spenn Mobile Banking App’ aho umutu ashobora koherereza amafaranga mugenzi we ku buntu akoresheje telefone ngendanwa nawe akayabikuza nta kiguzi asabwe.
I&M Bank kuri ubu ifite amashami 17 aboneka mu Ntara zose z’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO