Mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe, Banki y’Ubucuruzi I&M Bank yahoze yitwa BCR, yibutse abayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhango wabereye ku musozi wa Jali, ku rwibutso rwa Rubingo rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside basaga ibihumbi 25,000.
Robin Bairstow uyobora I&M Bank; yashimiye Leta y’u Rwanda yahagaritse Jenoside, avuga ko bazakomeza gushyigikira no gufasha abarokotse mu miryango yakoreraga iyi Banki mu gihe cya Jenoside ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange, asaba ko ingengabitekerezo yayo ikumirwa aho iva ikagera.
Ati” Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka, I&M Bank ifasha abarokotse bo mu miryango y’abahoze ari abakozi bayo ndetse n’abandi banyarwanda batandukanye, aho ibaha ubufasha mu buvuzi n’indi mibereho itandukanye. Kubaka igihugu cyacu, birasaba kwirinda ingengabitekerezo ishobora gutuma dusubira muri Jenoside.”
Mu buhamya bwatanzwe na Uwamungu Jean de Dieu w’imyaka 34, umwe rukumbi warokotse mu muryango w’abana icyenda, yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside muri aka gace ko ku musozi wa Jali, aho yarokokeye mu kigo cyaho cya Gisirikare inshuro zitandukanye.
Ati” Nubwo bavuga ko Jenoside yatangiye mu 1994, ariko njye inkoni ya mbere nayikubiswe mu 1992, niga mu mashuri abanza. Abagize umuryango wanjye bose babajyanye kuri Nyabarongo, ntabwo nongeye kubaca iryera. Narokokeye inshuro nyinshi mu kigo cya Gisirikare cya hano kuri Jali mbere yo kurokokera mu Bigogwe, aho naboneye ko abantu bacu bishwe nabi cyane.”
Uwamungu yavuze ko muri aka gace, ahari ikibuga hari harahinduwe iseta y’icirwagaho abantu ndetse hari n’urutare biciragaho abana bato mu gihe imbere mu kigo cya Gisirikare babicaga babakaranze mu mavuta.
Sinabubariraga Manzi Oreste, umwe mu bakozi ba I&M Bank, yatanze ikiganiro kuri gahunda yo Kwibuka ku Nshuro ya 25, kibanze ku ngingo igira iti’ Ubumwe bw’abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo yayo no gusigasira ibyagezweho.’
Uhagarariye IBUKA mu murenge wa Jali; Urujeni Angélique yashimiye Ubuyobozi n’Abakozi ba I&M Bank ku gikorwa cyabo cy’urukundo kandi cyo kutibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagasura n’abarokotse.
Ati” Umusozi wa Jali wari umusozi mwiza, utuwe n’abantu beza basangira byose. By’umwihariko wari umusozi urinzwe kuko hari n’ikigo cya Gisirikare, aho byatangaga icyizere ko iyo haza kuba ubuyobozi bwiza nta muntu wari gupfa, ariko siko byagenze kuko Abatutsi bahungiye kuri uyu musozi, abasirikare barabegeranyije, barabafata barabica, bapfa urupfu rw’agashinyaguro.”
“Turashimira mwe mwaje kudufata mu mugongo, mwatekereje neza, nzi ko muhungukiye byinshi, mwahabonye byinshi kimwe n’ibindi byabaye ahandi mu gihugu. Dukomeze turwane urugamba rwo kwiyubaka.”
Kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 23 bakoraga muri I&M Bank bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Jali, ubuyobozi n’abakozi ba I&M Bank bageneye urwibutso rwa Rubingo inkunga y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’igice ( Frw 1,500,000).
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO